skol
fortebet

Nta muganga wemerewe gukoresha telefoni ngendanwa mu masaha y’akazi mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko nta muganga uzongera gukoresha telefoni mu masha y’akazi.
Yabitangaje mu butumwa yashyize ku bukuta rwayo rwo ku rubuga Twiter, icyo cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Werurwe 2017.
Icyi cyemezo kandi ntikireba abaganga gusa, kuko n’abandi batanga serivisi zitandukanye z’ubuzima nabo barebwa nacyo, mu masaha y’akazi.
Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima
Ubusanzwe ibitaro usanga bifite telefoni ntagendwana zifashishwa mu (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko nta muganga uzongera gukoresha telefoni mu masha y’akazi.

Yabitangaje mu butumwa yashyize ku bukuta rwayo rwo ku rubuga Twiter, icyo cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Werurwe 2017.

Icyi cyemezo kandi ntikireba abaganga gusa, kuko n’abandi batanga serivisi zitandukanye z’ubuzima nabo barebwa nacyo, mu masaha y’akazi.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima

Ubusanzwe ibitaro usanga bifite telefoni ntagendwana zifashishwa mu kazi, Zizhobora no gutanga umusaruro kurushaho, mu gihe zibwiwe abarwaza bakazifata mu mutwe bakazitabaza mu gihe bakeneye abaganga ngo baze gukurikirana ubuzima bw’abarwayi babo, kuko gufata iz’umuganga runaka bishobora kubabera imbogamizi.

Byakunze kuvugwa ko mu kazi gatandukanye mu bigo bya leta usanga hari umusaruro utagerwaho uko byifuzwa kubera kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha izo telefoni mu bitagendanye n’akazi mu masaha yako.

Uretse abaganga n’abatanga serivisi z’ubuzima, usanga mu bihugu byateye imbere abarwayi n’abarwaza batemerewe gutunga telefoni mu bitaro kuko zigira ingaruka ku mikorere y’ibyuma bikoreshwa kwa muganga.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa