skol
fortebet

Nta Munyarwanda urakira SIDA

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

Abaganga b’ inzobere ku ndwara ya SIDA mu Rwanda bavuze ko nta Munyarwanda urakira SIDA cyakora ngo bashobora gupima umurwayi SIDA ntibayibone bitewe n’ ikizami bakoresheje icyo aricyo.

Sponsored Ad

Ni mu gihe hari Abanyarwanda bagiye bumvikana batanga ubuhamya ko bahoze bafite Virusi itera SIDA bakaba barayikize binyuze mu masengesho n’ ibitangaza by’ Imana. Bamwe mu banyamadini mu Rwanda bigisha abayoboke bayobora ko basengera abantu bagakira indwara zananiranye harimo na SIDA.

Dr Gallican Rwibasira ukorera mu bitaro bya Kanombe avuga ko mu buryo bwa science SIDA ari indwara idakira.

Yagize ati “Mu buryo bwa Science kugeza ubu ntabwo turabona ko virusi ya SIDA ishobora kuvurwa igakira”

Dr Gallican yabwiye Umunyamakuru w’ Umuryango ko nta Munyarwanda urakira SIDA, bivuze ko ku bwe abavuga ko basengewe bagakira SIDA , ibyo bavuga atari ukuri. Icyo uyu muganga yemeza ko kibaho mu Rwanda ni uko umurwayi wa SIDA ahabwa imiti igabanya ubukana Virusi zikagabanuka cyane mu maraso ku buryo abaho kimwe n’Umunyarwanda udafite virusi agashinga urugo akabyara akagira umuryango.

Kuri uyu 25 Nzeli 2018, Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere RGB rwasohoye itangazo rusaba abaturarwanda kwirinda abahanuzi basigaye bavuga ko basengera indwara zananiranye zigakira.

Beatha Sangwayire, umukozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC, ushinzwe gahunda z’ ubujyanama no kwipimisha ku bushake, kuri uyu wa 25 Nzeli yabwiye itangazamakuru ko umuntu ashobora kubwirwa ko afite virusi itera SIDA atayifite bitewe no kwibeshya k’ umuganga cyangwa ubushobozi buke bw’ aho yipimishirije.



Dr Gallican Rwibasira na Beatha Sangwayire bemeza ko nta muntu urakira SIDA

Yagize ati “Umuntu akwiye kureba aho yipimishirije bwa mbere nihehe? Aho yipimishirije bwa kabiri nihehe. Birashobora ko uwamupimye mbere yibeshye cyangwa uwa kabiri akaba ari we wibeshye. Icyo dukangurira abaganga ni uko bakwipimishiriza mu mavuriro yizewe arimo n’ abaganga babyize”

Sangwayire yabwiye itangazamakuru ko nta muntu arapima yari arwaye SIDA ngo asange yarayikize. Gusa we na Dr Gallican bahuriza kukuba umurwayi wa SIDA umaze igihe afata imiti igabanya ubukana ashobora kujya kwipimisha virus itera SIDA ntigaragare bitewe n’ uko yapimwe mu buryo budahanitse. Yavuze ko we iyo apimye SIDA umuntu uyirwaye ntahite ayibona ahindura agakora ubundi bwoko bw’ ikizami bwisumbuyeho akageraho akayibona.

Mu kwezi gutaha mu Rwanda hazatangira ubushakashatsi bwitwa RPHIA burangajwe imbere na Minisiteri y’ Ubuzima buzafasha urwego rw’ ubuzima n’ abafatanyabikorwa ba rwo kurwanya Virusi itera SIDA no kumva neza umusaruro wa gahunda zo kurwanya virusi itera SIDA mu Rwanda.


Agnes Iraguha, ushinzwe itumanaho mu muryango ICAP wateye inkunga ubushakashatsi bwa RPHIA asobanurira abanyamakuru ibijyanye nabwo

Mu Rwanda, ubushakashatsi bwo muri 2015 arinabwo buheruka bugaragaza ko virusi itera SIDA iri kuri 3% byerekana ko mu Rwanda SIDA iri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ ibihugu nka Malawi aho Virusi itera SIDA iri ku kigero cya 10%, Zambia 12,3%, Tanzania 5,1% , Uganda 6,2%

Ibitekerezo

  • Niko mubizi!Mwe muvuga nk’abaganga no mu isi ariko Imana ikora nk’Imana nyine!Uvuga ko Sida idakira afire impamvu ze,ariko njye ndi umugabo WO kubihamya ko ikira !

    Irakira rwose najye ndi umugabo wo kubihamya. Imana ishobora byose ntakiyinanira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa