skol
fortebet

Nta murwayi wa Coronavirus wabonetse ku munsi wa kabiri wikurikiranya….Hakize abantu 9 kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe: Friday 15, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020,nta murwayi wa Coronavirus wagaragaye mu Rwanda.Uyu ukaba ubaye umunsi wa Kabiri wikurikiranya nta bwandu bushya bubonetse mu gihugu.Hakize abantu 9.

Sponsored Ad

Mu bipimo 1058 byafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, nta murwayi wagaragayemo byatumye umubare w’abantu bamaze kugaragarwaho na Coronavirus mu Rwanda uguma kuri 287,gusa abantu 177 bamaze gukira barimo 9 bakize uyu munsi, Abakirwaye ni 110.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu rwego rwo guhashya burundu Coronavirus,Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ikigo cy’Abasuwisi kimaze kubaka izina mu gutanga serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga cyitwa ‘Medical Link Services’, cyatangaje ko kigiye gutangira gukorera mu Rwanda, kigatanga serivisi zo gupima icyorezo cya Covid-19.

Iki kigo gifite ubunararibonye bw’imyaka 15, gisanzwe gikorera mu bihugu byo mu Burayi, mu gice cy’Uburasirazuba bw’Isi (Eastern Hemisphere), cyatangiye gukorera muri Afurika aho cyatangiranye n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba aho u Rwanda ruherereye.

Medical Link Services izatanga ibisubizo bizatuma abanduye Coronavirus batahurwa hakiri kare hifashishijwe ikoranabuhanga, bityo babashe guhabwa ubuvuzi bwihuse.

Ku busabe bwa Guverineri w’Intara ya Lualaba, Medical Link Services, yamaze gutangira izo serivisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko kinahanze amaso umugabane wose wa Afurika.

Umuyobozi wa Medical Link Services muri Afurika, Olivier Schorochoff, yasobanuye impamvu guhangana na Covid -19 bikeneye kwifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Covid-19 ni icyorezo kirimo gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe kandi kizagira ingaruka ku Isi yose. Abaganga nibo ntwari ziri ku ruhembe kuri uru rugamba, bakeneye ubufasha bwose bushoboka. Ibisubizo byabafasha gushaka no kumenya abanduye bizatuma batabara bwangu bagabanye ikwirakwira rya virus”.

Schorochoff yasobanuye ko ikigo ahagarariye cyamaze gutangira gukorera muri RDC kandi kizakomereza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yakomeje agira ati “Ikoranabuhanga ryacu rirakoreshwa mu Busuwisi, mu Burayi ndetse no muri RDC. Intego dufite ni ukugeza iki gisubizo muri Afurika yose duhereye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nk’u Rwanda, rushishikajwe cyane no gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura imibereho y’abaturage”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa