skol
fortebet

Nyabihu: Abagizweho ingaruka n’ibiza barinubira ko bahawe udupfukamunwa mbere y’ibyokurya

Yanditswe: Wednesday 13, May 2020

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu batangaje ko inzara ibamereye nabi kuko ngo aho guhabwa ubufasha bw’ibyokurya n’ubuyobozi ahubwo bahawe udupfukamunwa.

Sponsored Ad

Umurenge wa Shyira w’akarere ka Nyabihu mu burengerazuba bw’u Rwanda, ni umwe mu mirenge yashegeshwe cyane n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira aka gace, aho muri uyu murenge gusa ibi biza byahitanye abagera kuri 12, indi miryango 531 ikisanga idafite aho gukinga umusaya kuko bamwe amazu yabo yari yamaze gusenyuka, abandi asigaye mu manegeka ku buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abenshi kuri ubu bacumbikiwe mu bigo by’amashuri, aho buvuga ko batorohewe n’imibereho mu gihe benshi bemeza ko ntacyo babashije kuramira mu nzu zabo, yaba ibyo kurya cyangwa n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’ibiryamirwa n’ibindi, nyamara n’ubu ngo bakaba nta bufasha barabona, uretse “Udupfukamunwa” gusa.

Bamwe muri aba baturage batangarije TV na Radio1 dukesha iyi nkuru ko aha bacumbikiwe nta mazi meza ahari kuko n’imiyoboro yagezaga amazi muri aka gace nayo yangijwe n’umwuzure, ku buryo ngo n’isuku yabo igoye mu bucucike barimo kubamo kuko icyumba kimwe cy’ishuri kirimo kubamo imiryango itanu.

Aba baturage baganiriye na Radio & TV1 bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri cya Vunga gicumbikiye imiryango 119.

Aba baturage bavuga ko ikibakomereye kurusha ibindi ari ikibazo cy’inzara kuko ngo hari benshi badafite ibyo kurya kubera ukuntu batunguwe n’umwuzure wabangirije byose byaba ibyari mu nzu n’ibyari bikiri mu mirima, bityo bagasaba inzego bireba ko zareba uko zibagoboka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, MUKANDAYISENGA Antoinette yabwiye TV/Radio1 ko barimo gukorana n’izindi nzego bireba zirimo minisiteri y’ubutabazi, iy’ubutegetsi bw’igihu ngo bafashwe kugobokwa vuba cyane cyane bahabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze baba bakoresha muri iki gihe.

Uretse kuba muri uyu murenge wa Shyira imvura yarahangije byinshi yanabaye nk’ishyira uyu murenge mu kato kuko inzira zihagera zose zangiritse. Ku muhanda Vunga-Musanze ari nawo ufatwa nk’uw’ibanze ugana muri aka gace ibiraro bibiri binini (Icyo ku mugezi wa Giciye n’icyo ku mugezi wa Nyamutera) byose byaracitse.

Ikiraro cyahuzaga uyu murenge n’uwa Mugunga wo mu karere ka Gakenke, ari nacyo cyambukiraho umuhanda ukomeza ugana mu karere ka Muhanga nacyo kiragenda burundu, bikiyongeraho ko n’umuhanda uturuka muri Vunga ugana Ngororero nawo wangijwe bikomeye n’inkangu.

Ibi byose bituma no kugeza ibikorwa by’ubutabazi muri aka gace kugeza ubu bikigoranye, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko ku bufatanye n’inzego bireba zirimo na minisiteri y’ibikorwaremezo barimo gukorana n’inzego za gisirikare ngo harebwe uko haba hashyizweho ibiraro by’ubutabazi, mu gihe hagitegerejwe gusana ibyo byangiritse mu buryo burambye.

Inkuru ya Radio& TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa