skol
fortebet

Nyabihu:Akarere gahangayikishijwe n’abagabo binjira abandi bagore

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Ikibazo cy’abagabo binjira abandi bagore ni kimwe mu biraje ishinga Akarere ka Nyabihu kuko ngo kiri mu bigoranye kugenzura cyane cyane ko kimenyekana ari uko cyateje ibindi bibazo.
Iki bikaba byaratangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Theoneste Uwanzwenuwe aho yavuze ko cya gihe umugabo agenda agasanga umugore iwe cyangwa ahandi hantu hatazwi biba bigoranye kugenzura ati’’nicyo kintu kibi kinariho ubu aho biba bigoye no kugenzura kuko umugabo agenda mu ijoro ntumenye nago (...)

Sponsored Ad

Ikibazo cy’abagabo binjira abandi bagore ni kimwe mu biraje ishinga Akarere ka Nyabihu kuko ngo kiri mu bigoranye kugenzura cyane cyane ko kimenyekana ari uko cyateje ibindi bibazo.

Iki bikaba byaratangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Theoneste Uwanzwenuwe aho yavuze ko cya gihe umugabo agenda agasanga umugore iwe cyangwa ahandi hantu hatazwi biba bigoranye kugenzura ati’’nicyo kintu kibi kinariho ubu aho biba bigoye no kugenzura kuko umugabo agenda mu ijoro ntumenye nago yagiye he , ndetse n’umugore we ntaba azi ngo yagiyehe’’

Meya Uwanzwenuwe akomeza avuga ko iki kibazo cyo kwinjira kimenyekana ariko uko cyatangiye guteza ibibazo mu muryango ati’’rero ikibazo gikomeye ubungubu dusigaye duhanganye nacyo ni icyongicyo cyo kwinjira cyangwa se gucura abandi bagore ‘’

Umuyobozi akomeza avuga ko iki kibazo cy’ubushoreke gihangayikishije Akarere kuko niba umugabo azi neza ko kuzana umugore wa kabiri hari Itegeko ribimubuza ahitamo kumusanga iyo ari bikazajya kumenyekana ariko wa mugore yinjiye amuzaniye umwana .

Asoza avuga ko ikibazo gikomeye nk’iki bisaba ngo abantu bigishwe ububi bwo gusenya ingo biciye mu buryo bwo kwinjira aho bifite no kugera no kuri rwa rwego ufite kubyara abana udashoboye kurera no kwitaho kubera ko wababyaye ahantu hatandukanye.

Akomeza avuga ko nta zindi ngamba zihari uretse kwereka abaturage ko bibasenyera no kubazanira ibibazo kuko abyara abo adashoboye kwitaho aho abo abyeye kuri ubu buryo birangira bose babaye abanzi be.

Aba bagabo bakaba binjira abagore bafite abagabo bapfuye cyangwa abo batandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare bukaba bugaragaza ko mu Rwanda ,abagore 3% ari abapfakazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu,Theoneste Uwanzwenuwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa