skol
fortebet

Nyabihu: Inkuba yakubise ababaji babiri bahasiga ubuzima

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2020

Sponsored Ad

Abagabo 2 bakoraga akazi k’ububaji basanzwe bapfuye, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2020, mu kagari ka Basumba, umurenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu aho bikekwa ko bakubiswe n’inkuba.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE abitangaza,imirambo ibiri y’aba bagabo yabonetse ku munsi w’ejo ariko bapfuye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize bakubiswe n’inkuba.

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’akagari ka Basumba, Gashegu Justin,yabwiye iki kinyamakuru ko imirambo yabonetse kuri uyu wa Mbere kandi ko bigaragara ko ari inkuba yabakubise kuko umwe muri abo bagabo ngo yari ari kuvugira kuri telefone .

Yagize ati: “Aba bagabo bari basanzwe baza kubaza ibiti hano bavuye mu murenge wa Kabatwa. Kuwa Gatandatu baraje ntibataha, ejo nibwo abagore babo baje kubashakisha nuko dusanga imirambo yabo mu kiraro iruhande rwaho bakoreraga.

Turakeka ko bakubiswe n’inkuba mu mvura yaguye kuwa Gatandatu kuko yanatwitse mubazi zose z’amashanyarazi muri kariya gace.”

Uyu muyobozi avuga ko icyatumye imirambo y’abo bagabo iboneka itinze ari uko abaturage basabwe kuguma mu ngo birinda coronavirus.

Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; aribyo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibi nibyo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe.

Mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo abaturage basabwa kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, Kwirinda kugama ahantu hari inzu za telefoni rusange cyangwa ku misozi hejuru kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba.Hari kandi kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba.

Muri aka karere hari kugwa imvura ivanze n’umuyaga aho ku munsi w’ejo wasambuye inzu 10 zirimo n’ibiro by;akagari ka Batikoti muri Kabatwa.


Imvura mu karere ka Nyabihu ikomeje kwangiza byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa