skol
fortebet

Nyamasheke: Inzu yagwiriye abantu 4 bari bayirimo 2 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Muri ibi bihe imvura iri kugwa hirya no hino mu Rwanda yahitanye abantu mu Murenge wa Karambi w’Akarere ka Nyamasheke ubwo inkangu yagwiraga inzu yarimo abantu bane bari bugamye imvura, abana babiri bahita bapfa barimo umwe w’imyaka 7 n’uruhinja rw’amezi abiri.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abitangaza,aba bantu bapfuye bari mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kagarama.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyabonye kare avuga ko abana bapfuye umwe ari uruhinja rw’amezi 5 na 6, n’umukobwa uri hagati y’imyaka 10 na 12.

Mu kiganiro Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagarama, Subukino Gratien,yahaye Umuseke, yavuze ko abana bapfuye umwe ari uruhinja rw’amezi abiri n’umukobwa w’imyaka 7.

Yagize ati “Imvura yaraye igwa, ibyuka na mu gitondo igwa, ndetse isa n’iyiriwe igwa, mu ma saa munani mu rugo rw’umugabo witwa Musabyimana David igitengu cyagwiriye inzu ye, kwa kundi umuntu aba yubatse munsi y’umukingo, umukingo wakundutse noneho bihita bihirika amatafari, amatafari agwa ku bantu bari bahugamye. Abari bahugamye hari babiri bahise bavamo umwuka n’uwa gatatu bigaragara ko yangiritse ariko bamujyanye ku Bitaro.”

Subikino yavuze ko undi wa kane yahungabanye ajyanwa ku Kigo Nderabuzima ariko aza kugarura ubuzima asubira mu rugo.

Avuga ko bariya bantu ari abo mu miryango ibiri itandukanye, uruhinja rwapfuye rwari kumwe na nyina w’imyaka 20 (ni umwangavu wabyariye iwabo) n’uwo mukobwa ni uwo mu wundi muryango.

Uriya wakomeretse cyane wajyanwe mu Bitaro bya Kibogora ni umukobwa w’imyaka 16. Imvura yaguye umwanya munini ibaheza muri urwo rugo, bigeraho barasasa bararyama.

Kuwa 17 Mata 2020, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Minema),yatangaje ko imvura yaguye mu ijoro yishe abantu 3, barimo 1 wo mu karere ka Nyarugenge na 2 bo muri Nyaruguru,hanangirika inzu 8 hirya no hino.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira ku wa 25 Mata 2020, yateje ibyago byinshi birimo guhitana abantu batatu,ikomeretsa abandi batatu,inasenya amazu atagira ingano n’imyaka ihinze irahatikirira.

Mu itangazo MINEMA yashyize kuri Twitter,kuwa 26 Mata 2020,yatangaje ibyangijwe n’iyi mvura ikomeye iherutse kugwa ndetse inagira inama abanyarwanda y’uko bakwitwara mu gihe hari imvura nyinshi.

Yagize iti “Mu ijoro ryo ku wa 24-25 Mata 2020, hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi itera ibiza; hapfuye abantu 3,hakomereka 3, inzu 215 zirasenyuka, imyaka iri kuri hegitari 66.3 irangirika, imihanda 11 n’ibiraro byayo 6 byangiritse n’imiyoboro 2 y’amazi, hapfa n’amatungo magufi 5.”

MINEMA irasaba abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo:

1.Kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe.

2.Igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bagomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi;

3.Kwihutira kuva mu mazi (mu nzuzi, abareka, abashoye inka, …) igihe imvura itangiye kugwa;

4.Kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi;

5.Kwirinda gukoresha telephone mu gihe cy’imvura irimo inkuba;

6.Guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta;

7.Kwimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka;

8.Gusibura inzira z’amazi,gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda;

9.Gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende,imikoki n’imyuzi.

10.Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Police n’izindi inzego.”

Source:UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa