skol
fortebet

Nyanza: Nyiraminani yibarutse abana bane icyarimwe

Yanditswe: Monday 01, May 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Nyiraminani Epiphanie wo murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yabyaye impanga z’abana bane bamubaze, abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Saa sita zibura iminota 10 ku cyumweru tariki ya 30 Mata 2017, nibwo yibarutse abo bana mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB). Abo bana uko ari bane baje bameze neza ariko bavutse batagejeje igihe kuko bavukiye hafi amezi umunani kandi ubundi umwana agomba kuvukira amezi icyenda. Bapima hagati y’ikilo 1 n’amagarama 400 n’ikilo 1 n’amagarama (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Nyiraminani Epiphanie wo murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yabyaye impanga z’abana bane bamubaze, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Saa sita zibura iminota 10 ku cyumweru tariki ya 30 Mata 2017, nibwo yibarutse abo bana mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB). Abo bana uko ari bane baje bameze neza ariko bavutse batagejeje igihe kuko bavukiye hafi amezi umunani kandi ubundi umwana agomba kuvukira amezi icyenda. Bapima hagati y’ikilo 1 n’amagarama 400 n’ikilo 1 n’amagarama 560.

Ubu bari mu byuma bashyiramo abana bavutse batagejeje igihe (neonatology). Uwibarutse abo bana nawe ameze neza. Nyiraminani wibarutse abana bane yari asanzwe afite abandi bana batatu.

Nta mugabo afite kuko uwo babyaranye yamutanye abo bana. Niho ahera asaba ubufasha kuko ngo atabasha kubona amafaranga yo kugura amata yo guha abo bana.

KT yatangaje ko magingo izo mpinja zirimo gukurikiranirwa hafi n’ abaganga zishakirwa amata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa