skol
fortebet

Nyarugenge: Abagiraneza bishyize hamwe bagoboka imiryango 20 yari igowe no kubona ibyokurya nyuma y’ingamba zafashwe na Leta zo kurwanya Coronavirus

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyarugenge bihurije hamwe imbaraga bagoboka imiryango 20 yari ifite ikibazo cyo kubona ibyokurya nyuma y’ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda ko abantu bose baguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 cyakwirakwira hose.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Umuryango wagiranye n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge,Mukandahiro Hydayat,yadutangarije ko umwe muri aba bagore bari bafite itsinda bahuriyemo yamwegereye amubwira ko bashaka gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’izi ngamba za Leta zo kurwanya Coronavirus,bituma batoranya imiryango 20.

Madamu Mukandahiro yagize ati “Hari abagore bafite urubuga bahuriramo,umwe muribo twaraganiriye mubwira ikibazo dufite cy’abaturage bababaye cyane muri iki gihe,ajya muri bagenzi be batubonera inkunga y’imiryango 20.

Ku ikubitiro twahereye ku miryango ibabaye cyane ifite abana abana bari munsi y’imyaka 5,abagore batwite cyangwa abagore badafite kivurira.Ntabwo ari yose,ariko ibyokurya baduhaye niyo twahereyeho.

Buri muryango wahawe Ifu y’akawunga ibiro 10,Ibishyimbo ibiro 5,Litiro y’amavuta,inusu y’umunyu n’ibiro 2 by’isukari.”

Igikorwa cyo gufasha iyi miryango 20 cyabaye ku munsi w’ejo taliki ya 26/03/2020 ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge aho Imiryango yahawe ibyokurya yatoranyijwe mu tugari tugize Umurenge wa nyarugenge (Agatare,Rwampara,Kiyovu na Biryogo).

Madamu Mukandahiro yavuze ko bakomeje gukangurira abantu kugira uruhare muri iki gikorwa cyo gufasha imiryango yugarijwe n’inzara kuberako abari batunze imiryango batari kubasha kujya gupagasa kubera ibi bihe bibi u Rwanda n’isi yose turimo bya Coronavirus.

Yagize ati “Turi kuganiriza abandi bantu,ubu turi kuganira n’abikorera [PSF] kugira ngo n’abacuruzi bafashe abaturage bacu bababaye.”

Uyu muyobozi agira icyo asaba abanyarwanda ati “Icya mbere twasaba abaturage n’ukwirinda,abantu bakubahiriza amabwiriza Leta yaduhaye mu rwego rwo gukumira iki cyorezo,twirinda ko cyakwirakwira.

Icya kabiri n’ugusaba abishoboye kandi s’ukwishobora kubera ko uri miliyoneri,kuba bakwigomwa niba baryaga kabiri bakarya rimwe ariko bagafasha bagenzi babo badafite uko babayeho.”

Ku rundi ruhande, abandi bagiraneza bo mu murenge wa Muhima bahaye ibyokurya abatishoboye bo mu miryango ine, irimo umwe ufite abana 3 harimo n’ufite uburwayi bwo mu mutwe,umubyeyi watoraguye umwana imbere y’umuryango nyina yahamutaye,n’abandi 2.

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugunga nabo bageneye ifunguro bagenzi babo batarifite bo muri uwo mudugudu aho buri wese yahawe ibiro 2 bya kawuga, ibiro 2 by’umuceri, ikiro cy’ibishyimbo, n’inusu y’isukari.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa