Kigali

Nyarugenge: Abagizi ba nabi bakase ijosi umusore barangije bamutwikisha lisansi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2020 Yasuwe: 10087

Umusore witwa Kabayiza Jean Paul uri mu kigero cy’imyaka 23 yabonetse hafi y’irimbi rya Nyamirambo yakaswe ijosi, yanatwitswe hakorejejwe lisansi.



Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri, tariki ya 6 Mutarama 2020,mu mudugudu wa Runyinya, akagali ka Rugarama mu karere ka Nyarugenge.

Umuturage utuye munsi y’irimbi rya Nyamirambo witwa Ntaganira Andre,yabwiye Ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru ko mu ijoro ryakeye yumvise umuntu uhonda urugi agirango n’umujura ahamagara ushinzwe irondo atabaza, nibwo baje basanga umusore aryamye muri ruhurura y’amazi avirirana amaraso yakaswe ijosi, imyenda yose yamuhiriyeho.

Ati:’’Natabaje irondo mu ijoro nka saa cyenda, ngira ngo natewe n’abajura nibwo bangezeho dusanga imbere y’iwanjye haryamye umusore yahiye umubiri wose imyenda n’inkweto bicumba imyotsi ari gutaka cyane ’’.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubu bugome butari busanzwe muri kano gace, avuga ko ari ubwambere ibintu nk’ibi abibonye mu mudugudu wabo.

Aho batwikiye uyu musore, muri ruhurura y’amazi, hagaragara uducupa tw’inzoga bita suruduwire, n’akajerikani kasigayemo lisansi bamutwikishije ndetse n’imyenda n’inkweto byahiye.

Ubwo iki kinyamakuru cyageraga muri kano gace kabereyemo ubu bugizi bwa nabi, imodoka ya polisi yamutwaye ajyanwa ku bitaro bya CHUK kugirango yitabweho n’abaganga, cyane ko bamusanze atarashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyamirambo Mutuyima Gabriel yavuze ko, uyu Kabayiza Jean Paul yageze kwa muganga arembye cyane aza kwitaba imana mu masaha ya saa munani (14hoo") z’amanywa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Matabaro

    Mana tabara izi dayimoni zadutse mu Rwanda guhera 1994 uzirukane mu gihugu cyawe.Njyewe Kigali isigaye inshisha rwose.

    2 weeks ago
  • chat_bubble Bebe

    Mbega mvega uziko abo bantu ari interahamwe.Nabagome bamwishe urwagashinyaguro

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Dr Vuningoma wari umuyobozi wa RALC yashyinguwe

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 25, Mutarama, 2020 nibwo uwari umuyobozi...
25 January 2020 Yasuwe: 2599 1

Nyanza: Kanyamuhanda uherutse kwica umugore we yarashwe arapfa ubwo...

Umugabo witwa Kanyamuhanda Jean Bosco wo mu Karere ka Huye ukekwaho icyaha...
22 January 2020 Yasuwe: 2371 0

MINISANTE yaburiye abanyarwanda ku cyorezo cyadutse mu bihugu byo muri...

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda bose, cyane cyane abakora ingendo...
21 January 2020 Yasuwe: 1646 0

Bamwe mu mpunzi zaturutse muri Libya barifuza gusubizwa iwabo muri...

Bamwe mu mpunzi zaturutse muri Libya baratangaza ko nubwo bishimiye ko nta...
21 January 2020 Yasuwe: 3082 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC yitabye Imana azize uburwayi

Umunyamabanga w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi Dr Vuningoma James yitabye...
20 January 2020 Yasuwe: 1969 1

Abakingira Ebola bavuze ku bihuha bisebya urukingo rwayo n’impamvu bataruha...

Hagiye havugwa ibihuha byinshi ku rukingo rwa Ebola ko rutera abantu...
17 January 2020 Yasuwe: 1568 0