skol
fortebet

Nyarugenge: Umubyeyi w’ umwana ufite uburwayi bw’ amayobera arasaba ubufasha Leta n’ abagiraneza

Yanditswe: Saturday 06, Oct 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Niyongere Liziki utuye murenge wa Kimisagara arasaba Leta y’ u Rwanda n’ abagiraneza kumufasha umwana we ufite uburwayi budasanzwe akavurwa.

Sponsored Ad

Uyu mwana yafashwe tariki 22 Kanama 2018, tariki 23 Kanama ahita yinjira mu bitaro. Umunsi yafashwe yari yiriwe akina n’abandi bana ari muzima.

Niyongere Liziki nyina w’ uyu mwana yatangarije UMURYANGO ko umwana we afite uburwayi bumutera uburimbwe ariko ababyeyi be n’ abaganga batarabasha kumenya ubwo aribwo.

Yagize ati “Mbona aribwa ariko sinamenya ngo aribwa he, azunguza umutwe, akagagara amaboko n’ amaguru, nta hantu na hamwe wakora ngo wumve ko umwana ari muzima. Ntabasha kuvuga, ntareba buriya aragukanuriye ariko ntabwo akureba, ururimi rwe ntirwakora arira muri sonde”.

Uyu mwana amaze ukwezi n’ igice atunzwe n’ amata, potage n’ igikoma cy’ amazi banyuza muri sonde zanyujijwe mu mazuru ye. Nyina avuga ko uyu mwana atabasha kwituma neza.

Uyu mubyeyi asaba inzego z’ ubuzima mu Rwanda kumufasha uyu mwana akavurwa kuko ngo nubwo afite mituelle ubushobozi yari afite bumaze kumushirana kubera kwishyura ibitaro byo ku Muhima aho umwana amaze iminsi arwariye.

Nyina w’ uyu mwana ni umutayeri atera ibiraka mu myenda yacitse aho batuye mu mudugudu w’ Umurinzi, Akagari ka Katabaro, Umurenge wa Kimisagara , Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ariko ntaheruka gukora kubera kurwaza umwana we.

Mu gihe amaze arwaje umwana avuga yitabaje inshuti n’ abavandimwe bakajya bamuha udufaranga ariko ngo aho bigeze bose yabagezeho bakajya bamufasha uko bashoboye ku buryo nta handi yiteze ubufasha uretse kuri Leta n’ abagiraneza.

Nyuma y’ ukwezi uyu mwana akurikiranwa n’ abaganga bo mu Bitaro byo ku Muhima babwiye nyina w’ uyu mwana ko babuze indwara uyu mwana arwaye.

Bamupimye mugiga, bamupima ibipimo by’ amasukari n’ ibindi byinshi basanga byose bihagaze neza nyamara uyu mwana yirirwa ataka akarara ataka.

Uyu mwana ibitaro bya Muhima byamuhaye transfer yo kujya kuvurirwa ku bitaro byita ku barwayi bafite ibibazo cyo mu mutwe CARAES Ndera. Tariki 4 Ukwakira nibwo Niyongere Liziki na se w’ uyu mwana bakuye uyu mwana mu bitaro bamujyana mu rugo kuko badafite amafaranga akenewe ngo bage kuvuza uyu mwana ku bitaro cya CARAES Ndera.

Niyongereye yavuze ko uyu munsi nta n’ itike yabageza I Ndera bafite , cyokora ngo babonye nk’ ibihumbi 100 yabafasha bakajya kuvuza uyu mwana I Ndera. Uyu mwana afite mukuru utarimo kwiga neza kubera kubura ubushobozi kuko ubushobozi bwose uyu muryango wari ufite ngo wabutanze kugira ngo uyu mwana avurwe.

Se w’ uyu mwana Niyonsaba Fidèle yatangarije UMURYANGO ko umunsi uyu mwana yafashwe yamubwiye ati “Papa ndumva ntameze neza” aya magambo uyu mwana ufite imyaka 3 y’ amavuko yayabwiye se tariki 22 Kanama 2018 kuva uwo munsi kugeza ubu ntarindi jambo arashobora kongera kuvuga.

Nomero ya telefone ya Niyongere Liziki nyina w’ uyu mwana ni 0788432039.

Ibitekerezo

  • Uwabishobora akore uko abyumva kuko birarenze

    Rero Liziki numutware munagerageze mushake umuntu wumukozi w’Imana ufite impano yo kwirukana imyuka yamadayimoni asengere umwana kuko biranashoboka ko nabyo birimo mumutware Kwa Rugagi amusengere najyaga mbona abikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa