skol
fortebet

Padiri Twagirumukiza wayoboye College Christ Roi y’i Nyanza yahitanwe na Covid-19

Yanditswe: Wednesday 13, Jan 2021

Sponsored Ad

Padiri Twagirumukiza Herménégilde uri mu bagize uruhare mu gushinga ishuri rya Collège Saint-Albert ryizemo impunzi z’abanyarwanda bari baramenesherejwe mu Burundi yitabye Imana azize Covid-19.

Sponsored Ad

Twagirumukiza na nyuma yo kugera mu Rwanda yakomeje kuba umurezi kuko yayoboye College Christ Roi y’i Nyanza.

Uyu mupadiri wari mu zabukuru, muri uyu mwaka yari kuzuza imyaka 60 ari umusaserdoti, yakoze imirimo itandukanye muri Butare, no muri paruwasi za Ngoma na Nyanza.

Inkuru y’itabaruka rya Padiri Twagirumukiza yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, aho yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) azize Covid-19, nkuko itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Filipo Rukamba ribigaragaza.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahawe n’umwe mu baziranye na we ndetse akaba na Padiri mugenzi we, avuga ko yari ageze mu zabukuru ndetse ngo yari amaze iminsi arwaye.

Padiri Twagirumukiza yavutse mu 1931, abatizwa ku wa 11 Gashyantare 1931. Yaherewe Ubupadiri i Butare ku wa 23 Gicurasi mu 1961.

Abaziranye nawe bavuga ko yahawe Ubupadiri mu bihe bikomeye byaranze amateka y’u Rwanda ubwo bamwe mu banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bameneshwaga na Leta bagahungira mu bihugu bitandukanye.

Mu 1962 nibwo Padiri Twagirumukiza yahawe ubutumwa bwo kujya mu Burundi gufasha abanyarwanda bari bahungiyeho mu bijyanye no kuba hafi y’Imana ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Padiri Twagirumukiza wari ugiye I Burundi yoherejwe na Kiliziya Gatolika ngo yagezeyo afatanya na bamwe mu Banyarwanda babaga muri icyo gihugu bafite ubushobozi ndetse n’ababaga I Burayi no mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika batekereza uko bashinga ishuri.

Ni ishuri ryitwaga Collège Saint-Albert ryizemo abanyarwanda benshi banaje kugaruka mu gihugu cyabo kuri ubu bakaba ari abantu bibeshejeho.

Padiri Twagirumukiza yagarutse mu Rwanda ndetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995, aza kuba mu bambere bayoboye College Christ Roi ry’I Nyanza, aho yatangiye mu 1996 kugeza mu 2001, ubwo yahabwaga inshingano muri Paruwasi Gatolika ya Ngoma mu Mujyi wa Butare.

Uyu mupadiri kandi yari umwanditsi w’ibitabo aho akiri mu buhungiro yanditse icyitwa ‘Urubanza rw’Imana n’Impunzi’, kigaragaramo amarangamutima y’abantu bari barahunze ndetse yibaze icyo batekereza ku Mana.

Padiri Twagirumukiza kandi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanditse igitabo cyitwa ‘Komerwa yombi warakomorewe’ kigaruka ku mitima y’abantu bakwiriye gushima ya Mana baburanyaga bakiri mu buhungiro noneho ikaba yarabakomoreye bagomba kuyikomera amashyi.

Mu cyumweru gishize, Padiri Ubald Rugirangoga, umwe mu bazwi cyane mu Rwanda, yaguye muri Amerika azize indwara zazamuwe na Covid-19 nk’uko ibinyamakuru muri leta ya Utah aho yaguye byabivuze.

INKURU YA IGIHE

Ibitekerezo

  • Uyu mupadiri Imana imwakire mu bayo,kandi dukomeze kwirinda covid 19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa