skol
fortebet

Padiri Ubald Rugirangoga wakoze ibikorwa by’urukundo byinshi yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Friday 08, Jan 2021

Sponsored Ad

Padiri Ubald Rugirangonga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, ibikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge,yahitanwe n’uburwayi aho yari arembeye muri USA.

Sponsored Ad

Amakuru yabanje gutangazwa n’imbuga nkoranyambaga yavuze ko uyu mupadiri wari n’Umurinzi w’Igihango yatabarutse bishidikanywaho kuko no mu minsi ishize byigeze kuvugwa ariko ari ibinyoma, gusa amakuru yaje kuba impamo nyuma.

Yazize uburwayi bw’ibihaha n’izindi nyama zo mu nda zangijwe na COVID-19 yamaze iminsi arwaye ariko akayikira.

Amakuru dukesha RBA nayo yemeje ko Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo muri Amerika aho yarii amaze iminsi arembeye muri Leta ya Utah mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu mujyi wa Salt Lake muri Amerika.

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe na Mgr Hakizimana Célestin wa Diyoseze ya Gikongoro.

Aho yari arwariye mu Ntara ya Utah bageragaje kumufasha ariko biranga kuko ibihaha byari byarangiritse cyane.

Ku munsi wa mbere utangira uyu mwaka,Padiri Ubald yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021, abasaba gukomeza gusabirana.

Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mutarama 2021, Padiri Ubald umaze hafi amezi abiri arwaye Coronavirus yasabye abantu guhora biteguye no kudapfusha igihe cyabo ubusa.

Yagize ati “Banyarwanda, nshuti zanjye ndabashimiye rwose. Nari ndi mu butumwa muri Amerika mpura n’icyorezo cya COVID-19, maze amezi abiri mu bitaro. Abo twasenganaga bagiye kubona babona ndabuze. Nageze aho njya muri Coma, sinamenya aho ndi pe! Ubu rero ndi mu bitaro bari kumfasha kuko byishe ingingo zose, ubu ndi kwiga kugenda nk’umwana.

Nkaba nshimira abantu mwese mwagiye mumfasha, munsabira. Nizeye ko mu kanya gato muzongera mumbone. Dukomeze dusabirane kandi duhore iteka twiteguye. Ntimwari muzi ko abantu bangana kuriya bazapfa mu 2020.”

Padiri Ubald yavuze ko kuba abantu binjiye mu mwaka wa 2021 ari uko Imana ibafiteho umugambi, gusa abibutsa kudapfusha umwanya wabo ubusa.

Ati “Wowe uwuvuyemo rero ukaba winjiye mu 2021 Imana igufiteho umugambi. Ntituzajye duta igihe kuko igihe cyose Imana yaguhamagara, wagenda uyibwira iki, ko wakoze iki?”

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa