skol
fortebet

Padiri Ubald Rugirangoga yasezeweho bwa nyuma ku Ibanga ry’Amahoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera kuri Padiri Ubald bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

Sponsored Ad

Mbere yo gushyingurwa,Padiri Ubald yabanje guturirwa igitambo cya Misa cyo kumusezera bwa nyuma cyitabiriwe n’abiganjemo abihaye Imana.Umuhango wo gushyingura utaganyijwe kuri uyu wa Kabiri saa sita.

Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

Ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye akarande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kugeza ku rupfu rwe yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.

Uretse muri Amerika, Padiri Ubald yatumirwaga henshi mu bihugu by’amahanga mu bikorwa byo gusengera abarwayi no kubibutsa ko abantu bose ari bene mugabo umwe bakwiye kubana mu mahoro n’urukundo.

Ku IBANGA RY’AMAHORO Padiri Ubald arashyingurwa,hari ikigo Padri Ubald yashinze ngo abaturage bajye baza kuhaganirira n’Imana.

Ku IBANGA RY’AMAHORO! Ni amagambo abanza hejuru ku cyapa kiri ku rwinjiriro rwaho nko mu ntambwe 200 uvuye aho kiliziya yaho yubatse. Ni mu Kagari ka Kamatita, mu Murenge wa Gihundwe, ku kilometero nka kimwe uvuye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kamembe.Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

Aka ni agasozi gateretse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho uba witegeye neza ikirwa cya Nkombo n’ibice byinshi by’I Bukavu muri RDC. Hirya gato hari ishyamba rigari rya Pharmakina.

Hatunganyijwe neza, ubusitani bwiza kandi bugari butohagiyemo ibyatsi n’ibiti ni bimwe mu bikwakira ukihagera. Birumvikana ko n’amashusho menshi ajyanye n’imyemerere gatolika na yo ahari ku bwinshi.

Ni Padri Ubald Rugirangoga ubwe wahatangije muri 2012 ngo abantu bajye baza kuhasengera.






AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa