Kigali

Perezida Kagame yafunguye ikigo cy’ubuvuzi bwa Kanseri bwisumbuyeho

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 February 2020 Yasuwe: 1926

Ikigo cy’ubuvuzi bwa cancer bwisumbuyeho mu Rwanda cyatangijwe uyu munsi mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe mu mujyi wa Kigali.



Umwihariko w’iki kigo ni ukuvura cancer mu buryo bwo gushiririza uturemangingo twayo hifashishijwe imirasire, buzwi nka "radiation therapy" (bwitwa kandi radiotherapy).

Nibwo bwa mbere ubu buvuzi bugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame niwe wafunguye iki kigo, byakozwe kandi kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana indwara ya cancer.

Imashini ebyiri zikora ubu buvuzi ziri muri iki kigo zifite ubushobozi bwo kuvura abantu hagati ya 80 na 150 ku munsi nk’uko minisiteri y’ubuzima ibivuga.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi, rivuga ko Cancer iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zica benshi ku isi, mu 2018, cancer yishe abantu miliyoni 9,8.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko iyi ari inkuru nziza ku bantu bajyaga mu mahanga gushaka serivisi za radiotherapy, ubuvuzi bwashoborwaga na 10% by’ababukeneye mu Rwanda.

Iki kigo kizajya cyakira abarwayi bakoresha n’uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka ’Mutuelle de sante’ busanzwe bukoreshwa n’abaturage benshi mu Rwanda badafite ubwisingizi bwite.

Ibitaro bivura indwara za cancer bisanzweho bya Butaro mu majyarurgu, n’ibindi bicye mu Rwanda, ku barwayi ba cancer byabashaga gutanga ubuzi bukoresheje imiti buzwi nka ’chemotherapy’.

Mu gufungura iki kigo, minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko ubu buryo bushya buje kunganira ubu busanzweho.

OMS ivuga ko hafi 70% y’abicwa na cancer ari abo mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse.




Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyarugenge: Umushoferi yashyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore...

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 Gashyantare 2020,ku mbuga nkoranyambaga...
19 February 2020 Yasuwe: 31825 1

Abanyarwanda barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda mu rukerera...

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu taiki ya 19 Gashyantare 2020i nibwo...
19 February 2020 Yasuwe: 2340 0

Igihe umuhanzi Kizito Mihigo azashyingurirwa cyamaze kumenyekana

Umuryango w’umuhanzi Kizito Mihigo watangaje ko azashyingurwa kuwa...
19 February 2020 Yasuwe: 10886 3

Nyamagabe: Umwarimukazi yasanzwe mu cyumba yiyahuye nyuma yo...

Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26 bivugwa ko yigishaga ku...
18 February 2020 Yasuwe: 6285 3

Kizito Mihigo yiyahuriye muri Kasho arapfa

Umuhanzi Kizito Mihigo wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo...
17 February 2020 Yasuwe: 15761 5

Musanze: Umugore yabyariye umwana munsi y’ikiraro ahita amuta bamusanga...

Munsi y’ikiraro kimwe mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura, mu...
15 February 2020 Yasuwe: 5018 0