Kigali
dnd

Perezida Kagame yakomoje ku nkwano yahawe ku mukobwa we Ange n’uko umuryango we wizihiza iminsi mikuru

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 January 2020 Yasuwe: 9988

Nyakubahwa Perezida Kagame waraye agiranye ikiganiro na RBA cyamaze isaha n’iminota 40 yavuze ku nkwano yahawe ku mukobwa we umwe afite, Ange Kagame, ndetse anakomoza ku buryo umuryango we wizihizamo iminsi mikuru.



Ubwo umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yabazaga Perezida Kagame ingano y’inkwano yahawe ku mukobwa we Ange Kagame yashyingiye Bertrand Ndengeyingoma kuwa kuwa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, yavuze ko inkwano utayitegamo byinshi ahubwo wishimira ikiyirimo cy’umutima mwiza wo gushimira umubano w’imiryango yombi.

Yagize ati “Inkwano ntabwo uyitegamo byinshi,ikiba kiyirimo n’umutima wo gushimira uko ababanyi babanye ku mpande z’ababyeyi bombi.Inkwano irahari n’ibindi byo kububakira nabyo birahari.Ku giti cyanjye n’umuryango wanjye turishimye,twumva nk’umuryango wanjye ko ibintu byagenze neza,ku gihugu biragenda neza n’ugukomeza gushimira byinshi igihugu kigeraho tukareba niba tutakora ibyinshi birenze.”

Ku byerekeye uko we n’umuryango we bizihiza iminsi mikuru,perezida Kagame yavuze ko batidagadura bonyine ahubwo batumira imiryango myinshi bagasangira ibyishimo.

Yagize ati “Tubishyira hanze ntabwo twidagadura twenyine nk’umuryango gusa.Twidagadura n’indi miryango.Urabizi ko hari imiryango myinshi ijya hamwe tukagira aho duhurira tukifurizanya umwaka mushya muhire,tugasangira nabo,haba hari abantu amagana,ibihumbi,niko tubyizihiza.Ku bindi by’umuryango nink’ibisanzwe kuba turi hamwe birahagije.”

Perezida Kagame yavuze ko ntabyo gukabya biba mu kwizihiza iminsi mikuru ku muryango we aho yavuze ko uyu mwaka wa 2019 wagendekeye neza umuryango we abana be bakarangiza amashuli ndetse akanashyingira.


Perezida Kagame yavuze ko iba ikubiyemo umutima mwiza no gushimira umubano w’imiryango yombi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impamvu MINISANTE yabanje gukingira Ebola abantu ibihumbi 3 gusa muri...

Kuwa 08 Ukuboza nibwo ku mipaka y’u Rwanda yegereye Repubulika iharanira...
16 January 2020 Yasuwe: 1594 1

Kicukiro :Umukozi wa Rwandair yarohamye muri Pisine arapfa

Umusore witwa Albert Ngaboyisonga wakoreraga ikigo cy’indege z’u Rwanda...
15 January 2020 Yasuwe: 6316 1

RIB iri gushaka Augustin Niyitegeka washinze ishyaka NDP ritaremerwa mu...

Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha cyatangaje ko kiri gushakisha uwitwa...
15 January 2020 Yasuwe: 3747 1

Mugabo Pie wabaye Minisitiri muri guverinoma ya mbere y’ubumwe yitabye...

Mugabo Pie wigeze kuba Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage muri...
13 January 2020 Yasuwe: 1732 1

Madamu Jeannette Kagame yahaye inama ikomeye abashakanye yatuma bubaka...

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame,yagiriye inama ikomeye...
12 January 2020 Yasuwe: 2426 1

Rubavu: Umugabo yagiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga birangira ahasize...

Umugabo witwa Ntakasigaye Bizimungu yaraye yishwe n’umugabo witwa Cyiza...
10 January 2020 Yasuwe: 3861 1