skol
fortebet

Perezida Kagame yashimiye umuherwe Jack Ma wahaye u Rwanda ibikoresho birufasha guhangana na Coronavirus

Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020

Sponsored Ad

Perezida Kagame yashimiye umuherwe w’Umushinwa, Jack Ma kubera ubufasha bw’ibikoresho bifasha guhangana na Coronavirus yahaye u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize kuri twitter ye,Perezida Kagame yavuze ko ibikoresho Jack Ma yageneye u Rwanda byamaze kugera I Kigali amushimira ubu bufasha bukomeye yatanze.

Yagize ati “Murakoze @JackMa na @foundation_ma ku mpano ikomeye y’ibikoresho bisuzuma byagejejwe i Kigali uyu munsi. Ni inkunga ikomeye kandi yari ikenewe cyane mu rugamba rwacu rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Ndahamya ko abaturarwanda baza kumfasha kubashimira.”

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Jack Ma yavuze ko abinyujije mu muryango Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation, yatanze ibikoresho byo gupima ibihumbi 20, udupfukamunwa ibihumbi 100, n’imyenda yo kwirinda 1,000.

Ibi byose bikaba bizahabwa buri gihugu mu bihugu 54 biri ku mugabane wa Afurika.

Jack ma yavuze kandi ko azakorana na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, mu kugeza ibi bikoresho mu bihugu byose byo muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa