skol
fortebet

Perezida Kagame yasuye ibice by’akarere ka Nyabihu byibasiwe cyane n’ibiza[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020,Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasuye ibice byibasiwe n’ibiza mu Karere ka Nyabuhu gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’ibiro bye Village Urugwiro,Perezida yasuye aka karere ka nyabihu by’umwihariko mu bice byangijwe cyane n’imvura yaguye mu minsi ishize.

Village URUGWIRO yagize iti “Uyu munsi,Perezida Kagame yasuye ibice bitandukanye bigize akarere ka Nyabihu byasenywe n’imvura nyinshi,birimo ikiraro cya Giciye kiri kongera kubakwa kugira ngo abagenzi babashe kugera ku bitaro bya Shyira.”

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame asuye aka karere nyuma y’aho kuwa Kane w’iki cyumweru,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi,Hon.Kayisire Marie Solange basuye aka karere n’utundi twahungabanyijwe n’ibiza babashyiriye ubutumwa bw’ihumure bahawe n’umukuru w’igihugu.

Minisitiri Shyaka yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyabihu bacumbikiwe kuri Groupe Scolaire Vunga ati: "Muhumure, Leta y’u Rwanda irabatekereza, ibitayeho. Twaje kubabwira ko nubwo bitoroshye nta kiruta ubuzima. Mwabonye ubufasha, mukomere n’imibereho yindi tuzafatanya kuyizamura."

Minisitiri Kayisire nawe ahumuriza abaturage basenyewe n’ibiza bacumbikiwe muri Groupe Scolaire Vunga yagize ati: "Twabazaniye ubufasha n’ubutumwa bw’ihumure, mukomere. Mukomeze mwirinde icyorezo cya KoronaVirusi. Mwasenyewe n’ibiza ariko Leta ibitayeho, ubuzima burakomeje."

Imvura iherutse kugwa mu ijoro ryo ku itariki 06 rishyira iya 7 Gicurasi 2020, yatwaye ubuzima bw’abantu 72 mu turere tunyuranye tugize intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, inasenya inzu zirenga 100 z’abaturage, ubu bamwe bakaba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri no mu miryango inyuranye mu baturanyi.

Mu karere ka Gakenke hapfuye abantu 22, muri Nyabihu hapfuye 18, Muhanga hapfa 12, Musanze hapfuye 6, Ngororero hapfa 5, Rulindo hapfa umwe na Rubavu hapfa umwe.

Hangiritse kandi ibikorwa remezo birimo imihanda nk’umuhanda Gakenke-Vunga- Musanze, inzu 100 zasenyutse, ibiraro bitanu byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.

Umuhanda Musanze - Kigali nawo wari wafunzwe n’inkangu ahazwi nko kuri Buranga mu karere ka Gakenke, ariko hakozwe ubutabazi bwihuse wongera kuba nyabagendwa.

Uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.

MINEMA yijeje ko ubutabazi buzakomeza gutangwa ku bagizweho ingaruka n’iyo mvura.

Iti “Ubutabazi burakomeza, abapfushije abantu barafashwa gushyingura ababo, abakomeretse bajyanwe kwa muganga, abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuriwe by’agateganyo ahantu hateganyijwe. Ibikorwa remezo byibasiwe n’inkangu n’imyuzure birakomeza gusiburwa no gusanwa hirya no hino mu gihugu.”

Kubera ko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi, byatumye amazi aba menshi mu butaka byongera inkangu n’ingaruka zazo. Minema yasabye abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa