skol
fortebet

Perezida Kagame yayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yize ku ngamba zihuriweho zo kurwanya COVID-19

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,Tariki ya 12 Gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu nama yiga ku cyorezo cya COVID-19 kiri guca ibintu ku isi.

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, uyobora uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) niwe wayoboye iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, harebwa ku ngamba zihuriweho zo guhashya icyorezo cya Coronavirus.

Kuwa 15 Mata 2020 nibwo hari hateganyijwe inama ya EAC yagombaga kuba hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga bw’iya Kure (Video Conference) iza gusubikwa kubera ubusabe bwa Sudani y’Epfo.

Iyi nama nayo yagombaga kwiga ku cyorezo cya Coronavirus hareberwa hamwe ingamba zikwiye gufatirwa hamwe n’uburyo ibi bihugu bizahangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Uyu muryango ubu uyobowe n’u Rwanda, mu myaka micye itambutse hatangiye kugaragara ibibazo biri hagati ya bimwe mu bihugu binyamuryango binafatwa nk’izingiro ry’isubikwa rya zimwe mu nama zagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Ubunyamabanga bwa EAC ibumenyesha ko iyo nama yagombaga kuba tariki ya 15 Mata 2020 itakibaye kubera ubusabe bwa Sudani y’Epfo.

Sudan y’Epfo yatanze ubu busabe ni yo ifatwa nk’ikiri nto muri uyu muryango dore ko ari cyo gihugu giheruka kwinjiramo muri Mata 2016.

Bamwe mu basesengura politiki mpuzamahanga bakunze kugaragaza ko uyu muryango ukomeje kuzahazwa n’ibibazo bigiye biri hagati ya bimwe mu bigugu biwugize birimo u Rwanda na Uganda bimaze umwaka bidahahirana.

Bavuga kandi ko ibi bibazo uretse kugira ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu, byanagize ibibazo ku mibanire y’ababituye kuko ibi bihugu bisanzwe bituwemo abaturage bagiye bafitanye amasano ku buryo batagisurana nibatabarane cyangwa ngo mu gihe hari umuryango wagize urubanza runaka ntibabashe gushyigikirana.

Kuwa 29 Mata 2020,Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yagiranye ikiganiro kirambuye kuri telefoni na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta bavugana ku ngamba bahuriraho zo gukumira ubwandu bwa COVID-19 bwari bukomeje gukwirakwizwa n’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka y’ibihugu bya EAC.

Perezida Museveni yatangaje ko kandi yanagiranye ikiganiro na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli ariko bavugana ku ngingo itandukanye n’iyo yaganiriyeho n’abo baperezida bombi.

Perezida Museveni yahamagaye abo bakuru b’ibihugu nyuma y’igihe gito Perezida w’u Rwanda Paul Kagame atangaje ko yitabiriye inama yaguye ya Biro y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), aho yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu karere, imikoranire no guhuza ibikorwa bitaranozwa mu bihugu bigize EAC.

Perezida Kagame yagize ati: “Muri EAC, haracyakenewe uburyo bwo kurwanya icyorezo bwumvikanweho, tukemera no gufata inshingano ziremereye muri ibi bihe. Ntidukwiye gukora uko dushoboye mu bihugu byacu gusa, ahubwo dukeneye no guhanahana amakuru, tukumvikana n’uburyo ubucuruzi bwakorwamo mu Karere.”

Ubunyamabanga bwa EAC bwasabye ibihugu bigize Umuryango kwita ku bashoferi batahuweho icyorezo cya COVID-19 aho kubirukana ngo basubire mu bihugu byabo kuko bashobora guhitira mu miryango bikaba intandaro y’ikwirakwizwa rikomeye ry’icyo cyorezo.

Mu minsi ishize,Uburundi bwahagaritse amakamyo yatwaraga ibicuruzwa yaturukaga mu Rwanda gusa nyuma bwaje kwisubiraho n’u Rwanda ruvuga ko rutahita rwemerera abashoferi ngo bongere guca mu Burundi.

Mu minsi ishize nabwo abashoferi bo mu Rwanda bahohotewe n’abo muri Tanzania babihimuraho kubera ko u Rwanda rwabahagaritse kwinjira mu gihugu kubera icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye ku bwinshi kuri bamwe muri bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa