skol
fortebet

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid Mubarak

Yanditswe: Sunday 24, May 2020

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yifurije abayoboke b’Idini ya Islam umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu uzwi nka Eid al-Fitr bizihije kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, Perezida Kagame yagize ati “EidMubarak kuri basaza bacu na bashiki bacu bose bari kuyizihiza mu Rwanda no ku isi hose. Mwese tubifurije Eid al-fitr yuje imigisha n’amahoro”.

Eid-el-Fitr ni umunsi usoza ukwezi kw’Igisibo gitagatifu ku bayoboke ba Islam ufatwa nk’ukomeye. Bawukoraho ibyiza byinshi harimo gusangirira hamwe ifunguro, abafite ubushobozi bakazirikana abakene ndetse hakabaho n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye bo mu madini anyuranye n’abatayafite.

Warangwaga n’urujya n’uruza rw’Abayisilamu bambaye amakanzu y’urwererane, ubabona bose bafite akanyamuneza ku maso, basuhuzanya ubutitsa indamukanyo yifurizanya Eid el-Fitr nziza bagira bati “Eid Mubarak”.

Abayisilamu bo mu Rwanda bakoze isengesho ryo gusoza igisibo bari mu ngo zabo,gusa Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yariyoboye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Iddil fitri ni iki?

Iddil fitri ni umunsi mukuru ngarukamwaka hishimirwa ko harangijwe igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan. Ahenshi mu bihugu bimwe na bimwe uyu munsi umara iminsi itatu.

Iddil fitri itangira ryari?

Nk’uko bigenda kugira ngo igisibo gitangire, n’umunsi wa Iddil fitri umenyekana biciye ku kuba hagaragaye imboneko y’ukwezi , bityo abayislam bakaba bategereza ku mugoroba kugira ngo hatangazwe umunsi w’ilayidi.

Uyu munsi wo kuwa 29 iyo kutagaragaye abayislam bakomeza igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan, bakuzuza iminsi 30.

Kubera ko abayislam bagendera ku mboneko y’ukwezi kwa ramadhan, bituma uku kwezi kugenda guhindagurika bigatuma ndetse umunsi w’ilayidi utandukanye bikomeye na kalendari.

Gutangaza umunsi w’ilaidi nikorwa n’abayobora abayislam nyuma yaho bimwe muri bihugu bifite abayislam benshi bipima niba ukwezii kwagaragaye, bikohereza ku isi kugira ngo abayobozi bari hafi batangaje ukwezi.

Abayislamu bizihiza gute uyu munsi

Abayislamu hirya no hino ku isi bizihiza isengesho rya iddil fitri izuba rimaze kurasa, nyuma bagakurikira inyigisho ngufi.

Amasengesho abera ku misigiti no mu bibuga bigari mu rwego rwo guhuza abantu benshi icyarimo.

Nyuma y’isengesho, abayislam bishimira Irayidi aho basurana bagakora ibirori byo gusangira, bagasura abakene urugo ku rugo ariko banagenda basangira ku mafunguro aba yateguwe.

Abana bagurirwa imyenda mishya ndetse bagahabwa impano n’amafaranga yo kwishimira ibirori.

Ibi birori bibanzirizwa no gutanga amafunguro ku bakene bizwi nka Zakatul Fitri bayihabwa mbere y’isengesho ry’ilayidi.

Mu bihugu bituwe n’abayislam benshi, bitaka imihanda ndetse n’amazu yabo maremare mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Buri gihugu kigira uburyo gitegura ibi birori cyane cyane mu mafunguro aho mbere yo gukora isengesho baba bateguye ibiryo basanzwe bafungura kandi biryoshye. Ibi biryo akenshi hari igihe biba bigizwe n’imikati, cake na shokola, itende, imbuto n’ibindi

Uyu mwaka isengesho ya iddil fitri ryarahagaritswe mu bihugu byinshi by’abayislam kubera iki cyorezo birimo nka Oman na Misiri, na Arabiya Sawudite.

Ibi birori mu ruhame bikaba nabyo byarahagaritswe mu bice byinshi bituwe n’abayislam murwego rwo gukomeza guhangana n’indwara ya Covid19.

Kaminuza ya Johns Hopkins ivuga ko abamaze kwandura ku isi yose ari miliyoni zirenga 4.8, mu gihe abamaze gupfa ari ibihumbi 318.

Uko abizihiza babwirana

Hirya no hino ku isi mu kwizihiza abayislam basuhuzanya babwirana Eid Mubaraka (umunsi mukuru w’umugish) cyangwa se abandi bagakoresha Eid Sa’id ( Umunsi mukuru w’ibyishimo)

Hari ibindi bihugu bikoresha izindi mvugo mu buryo bwabo nko muri Indonesia Irayidi yitwa Lebaran abanya Indonesia abakaba bashobora gukoresha Selamat Lebaran bisobanuye umunsi mukuru w’ibyishimo, muri Turukiya bakoresha, Mutlu Bayramaka naho mu rurimi rw’igihausa gikoreshwa mu gihugu bakoresha ijambo Barka da Saalah.

Uko bitegura ilayidi

Muri rusange abayslam bitegura amasengesho y’ilayidi babanje kugira icyo bafata ndetse bakanambara imyenda mishya, cyane cyane amakanzu mashya n’ibirato byo mu bwoko Sandari cyangwa se abandi bakambara imyenda yo mu burasirazuba.

Banashishikarizwa kandi kurya ibiryo biryohereye birimo itende ( urubuto rwera mu bihugu bishyuha cyane byo mu burasirazuba bw’isi)

Ibi bigakurikirwa no kujya gusenga bavuga Takbir bisobanuye gukuza Imana, aho bagenda bavuga Allah akbar allah akbar la ilaha illa llahu Allah Akbar.

Amafunguro akoreshwa ku munsi w’ilayidi

Hirya no hino ku isi abayislam bakoresha ibiryo bihenze cyangwa se byiza muri buri gihugu, ariko ahenshi hagakoreshwa umuceri watetswe mu nteko idasanzwe izwi nka pilau.

Iyi nteko ikaba ari nayo ikunze kugargara mu Rwanda aho bakoresha nka pilau n’inyama zikaranze z’ubwoko bwose.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa