skol
fortebet

Umuryango wa Perezida Kagame wishimiye kubona umwuzukuru wa mbere

Yanditswe: Monday 20, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,yatangaje ko umuryango we wishimiye kwakira umwuzukuru we wa mbere wabyawe n’umukobwa we Ange Ingabire Kagame n’umugabo we.

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abinyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, yatangaje ko bishimiye kwakira uyu mwuzukure we ku munsi w’ejo hashize.

Yagize ati "Kuva ku munsi w’ejo,twishimiye cyane kugira umwuzukuru.Mwakoze cyane A&B.Mbega Umunezero !?.Ku nshuro ya mbere biba bishimishije cyane."

Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, yashyingiranywe n’umukunzi we,Bertrand Ndengeyingoma,kuwa gatandatu,taliki ya 06 Kamena 2019,mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe anakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

Ubwo yari mu kwezi kwa buki n’umugabo we,Ange Kagame yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”.

Aya magambo Ange Kagame yavuze ko ari mu Ndirimbo ya Salomo , igice cya 3 umurongo 4. Aya magambo Ange Kagame yayaherekeresheje impeta, umutima, na camera ifotora.




Ibitekerezo

  • N’abandi buzukuru bazaza.Ange niyonkwe.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Natwe tuyishake kandi tuyumvire.Twirinde gukora ibyo itubuza,Nibwo izaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse ikazatuzura ku munsi wa nyuma.

    Congratulations to new mom & Daddy!
    Glory to Almighty God for a new born in your beloved family!
    God bless you always!

    Ndishimye kubwumwuzukuru wa mbere wa perezida KAGAME

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa