skol
fortebet

RBC igiye gutangira gupima COVID-19 ikoresheje imbwa

Yanditswe: Tuesday 24, Nov 2020

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko mu kwezi kumwe kizaba cyatangiye gukoresha imbwa mu gupima icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Ibyo biri mu masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’u Budage ari cyo kizazana abazatoza izo mbwa, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono ku wa 23 Ugushyingo 2020 na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz.

Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangarije kuri Twitter, iti “Ni ibyishimo gusinyana n’Umuyobozi Mukuru wa @RBCRwanda @nsanzimanasabin uyu munsi, amasezerano y’ubufatanye ku mushinga wo gutahura covid-19 hifashishijwe imbwa. Imbwa mu Budage zagaragaje ubushobozi bwo gutahura abantu banduye COVID-19, ari nabyo bizakorwa ku mbwa zo mu Rwanda mu gihe gito kiri imbere.“

Dr Nsanzimana avuga ko imbwa zizakoreshwa ari izisanzwe zikora indi mirimo zibarizwa muri Polisi y’u Rwanda, zikaba zizabanza guhugurirwa icyo gikorwa.

Akomeza avuga ko ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu bike ku isi, urugero nk’u Budage no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai, muri Afurika ngo ubwo buryo bukazatangirira mu Rwanda, kandi bushobora kuzifashishwa no gupima izindi ndwara nka diyabete cyangwa ibindi byorezo abantu bashobora kuba bafite batabizi.

Ubusanzwe bene izi mbwa zizwi nka ‘Sniffer dogs’ zari zimenyerewe mu kureha ibisasu byatezwe ngo hato bitagira uwo bihitana, mu gutahura ibiyobyabwenge no guhumurirwa na za kanseri zitandukanye mu mubiri cyangwa diabète, bitewe n’uburyo imbwa yatojwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa