skol
fortebet

Rev.Karangwa umuvugizi wungirije wa ADEPR yakoze impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa V8 yangiritse bikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Rev.Karangwa John usanzwe ari umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yarokotse impanuka y’imodoka yebereye mu mu karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IBYISHIMO.Com ku murongo wa telefone, Rev.Karangwa yatangaje ko iyo mpanuka yabaye itari ikomeye cyane ariko avuga ko yangije imodoka agendamo.

Imodoka ye yo mu bwoko bwa V8 yangiritse cyane

Yavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo yagonganaga n’itagisi itwara abagenzi icyakora ngo ntihagira ugwa muri iyo mpanuka cyangwa ngo akomereke.

Yagize ati : “Impanuka yabaye hagati ya saa yine na saa tanu, ntabwo yari ikomeye cyane, ni imodoka yangiritse ariko twe ntabwo twakomeretse. Impanuka yabaye twenda kugera mu Mujyi wa Rubavu.”

Asobanura uko impanuka yagenze, Rev Karanga yagize ati: “Yagonze itagisi, ariko uwo twagonganye na we ntacyo yabaye kuko twagendaga gake.”

Ibitekerezo

  • Imana ishimwe ko yabereye maso umushumba wacu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa