skol
fortebet

RIB iri gushaka Augustin Niyitegeka washinze ishyaka NDP ritaremerwa mu Rwanda waburiwe irengero

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha cyatangaje ko kiri gushakisha uwitwa Augustin Niyitegeka washinze ishyaka rya NDP itavuga rumwe na leta y’u Rwanda waburiwe irengero avuye mu Burundi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Nkuko umuvugizi wa RIB,Marie Michelle Umuhoza yabitangarije BBC,umugore wa Niyitegeka witwa Emeline Nishimwe yabashikirije ikirego cy’ibura ry’umugabo we ngo ubu bari gukora iperereza ngo bamenye aho aherereye.

Umuhoza yavuze ko basabye umugore wa Niyitegeka amakuru yabafasha kumenya aho umugabo we yaba aherereye bikabafasha gukora iperereza.

Emeline Nishimwe yabwiye BBC ko aheruka kuvugana nawe taliki 1 Mutarama 2020 saa 5 n’iminota 34 z’igitondo.

Icyo gihe ngo umugabo we,Augustin Niyitegeka, yamubwiraga ko yarangije gushirisha abana ku mpapuro z’inzira ku biro by’abinjira n’abasohoka biri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Niyitegeka yashinze ishyaka rya National Democratic Party - Rwanda(NDP),muri Nzeri umwaka ushize ariko kugeza ubu ntabwo riremerwa n’amategeko y’u Rwanda.Hashize iminsi 13 uyu mugore yitabaje RIB ngo imufashe gushaka umugabo we.

Ibitekerezo

  • ARIKO SE UMUNTU ABURIRWA IRENGERO ATE CYANE CYANE UMUNYAPOLITIKE? GENDA RWANDA WARAKUBITITSE INGESO YO KUBURIRWA IRENGERO KO YEZE LETA YAFASHE INGAMBA ZIKOMEYE KOKO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa