skol
fortebet

RIB na Polisi y’igihugu baje ku isonga mu bigo bya mbere bigaragaramo ruswa nyinshi

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda ufite inshingano zirimo kurwanya ruswa n’akarengane,bwagaragaje ko inzego zitanga ubutabera zirimo RIB, abacamanza urwego rw’amagereza na Police y’igihugu ziza ku isonga mu kwakira ruswa mu gihugu.

Sponsored Ad

Serivise zagaragayemo ruswa cyane zirimo izo gutanga ibyangombwa byo kubaka, impushya zo gutwara ibinyabiziga no gufungurwa muri za gereza.

Ubu bushakashatsi bwasohotse ku nshuro ya 10, bugaragaza ko 70% by’abatswe ruswa, ari abaturage bo hasi binjiza amafranga ari munsi y’ibihumbi 30 ku kwezi.

Hazamo kandi Serivisi z’ubugenzuzi bwa za EBM, serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, gutanga amasoko mu bikorera, guteza kashe mpuruza no kugomboza ibinyabiziga byafashwe byica amategeko y’umuhanda.

Muri ubu bushakashatsi, habajijwe abantu 2459 barimo abagore bangana na 48.5% n’abagabo 51.5%, barimo abantu 63.3% bo mu cyaro n’abo mu mujyi 36.7%.Muri bo 18.5% mu babajijwe bavuze ko mu mezi 12 ashize bahuye na ruswa mu gihe 81.5 % bavuze ko nta ruswa bahuye nayo.

Abantu 78.5 ku ijana bavuze ko ruswa yagabanutse mu Rwanda mu gihe abantu bagera ku bihumbi 86.8 batajya batanga amakuru ku byerekeye ruswa.

Uko inzego za Leta zakurikiranye mu kugaragaramo ruswa:

- TVETs(12.80%),

- Traffic Police (12.40%),

- Urwego rw’abikorera(9.90%),

- RIB (8.50%)

- Ubucamanza (8.30),

- WASAC (6.40%),

- Ubuyobozi bw’ibanze(5.50),

- REG na sosiyete sivile(5.50)

– RURA (5%)

Ibitekerezo

  • Singiye kubabeshya nubwambere menyeko RIB nayo ibamo ruswa,numvaga arikigo kigendera kubunyamugayo no kurenganura abarenganijwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa