skol
fortebet

RIB yatangiye iperereza ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abajura babiri bari kuniga umukobwa ucururiza MTN ku muhanda

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho bivugwa ko yafashwe na Camera za CCTV y’abagizi ba nabi babiri bagaragaye bari kwambura amafaranga umukobwa ucuruza Mobile Money na M2u za MTN,barangije baramukubita bamusiga ari intere.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru abitangaza, uyu mugore utanga serivise za
MTN Rwanda wakorewe ubu bugizi bwa nabi yitwa Tuyisenge Jeannette,yahohotewe n’aba bagizi ba nabi mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Aya mashusho yafashwe na camera zicunga umutekano (CCTV Camera) ku muhanda uva ku Gisimenti ugana kuri Stade Amahoro, i Remera, imbere neza y’umuryango winjira muri Petit Stade, agaragaza abasore babiri bakurikira uyu mugore ucuruza Me2U wambaye umwenda wa sosiyete ya MTN, bamugejeje mu gikari umwe aramuniga undi amwambura amafaranga barangije baramukubita bamusiga ari intere.

RIB yatangaje ko yatangiye gushakisha aba bajura bagaragara muri iyi Video, biba amafaranga uyu mugore bakanasagarira nkuko muvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yahaye Umuseke, yavuze ko amakuru bayamenye ndetse iperereza ryatangiye.

Yagize ati “Ni amahirwe ko ayo mashusho ahari kuko azafasha mu iperereza. Iyo bimenyekanye kare birafasha kuko n’ababigizemo uruhare bahita bafatwa.”

Kiriya cyaha ngo kitwa gukubita no gukomeretsa ariko bikaba byashoboka ko cyahabwa indi nyito bitewe n’uko iperereza rimeze.

Umuhoza avuga ko uriya mugore n’iyo yatanga ikirego cyangwa ntagitange, ngo amategeko ateganya ko Umuganzacyaha yakurikirana ikirego abyibwirije abisabwe n’umuntu cyangwa n’Ubushinjacyaha.

Ibitekerezo

  • Mubyukuri baribamaze gufata amafaranga nonese kumukubita kuriya nokumuheza umwuka murabona ahubwo nokumwica batari kumwica rwose bashakishwe kdi bahanwe byintangarugero nabandi babitekerezaga babihagarike

    Yo niranganepe gusa babikuricyirane

    Nukuri rwose nibyizako police yacu ibiri maso
    Ibintu nkabiriya ntibikwiye gukorwa numunyarwanda wuyumunsi
    Nibabashake babakanire urubakwiye kuko iriya video iteye agahinda pe!

    Uyu mudamu ndamuzi disi. Yahohotewe bikabije
    Imana idufashije aba bagome batabwa muri yombi

    Nibakurikiranwenubuyobozi

    Njyewe ntababeshye aba bahungu bakubise uwo mukobwa mbafashe cg wakabampa ayo maboko yabo nayakata cg nkayavunagura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa