skol
fortebet

Rubavu: Abana babiri bishwe n’ imyumbati abandi batatu ibasiga ari intere

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama abana babiri bo mu muryango umwe bapfuye bazize kurya imyumbati ifite ubumara bwitwa Sayinayi.
Aba bana ni Himbazimana Elysé w’imyaka itanu na mushiki we Uwimpuhwe Chance w’imyaka itandatu.
Bitabye Imana kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016 baguye mu rugo kuko babagejeje mu mbangakukiragutabara ngo bajyanwe ku bitaro bikuru bya Gisenyi bahita bashiramo umwuka.
N’ubwo aba babiri ari bo bitabye Imana, ngo iyi myumbati yagize ingaruka kuri bagenzi babo batatu bo (...)

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama abana babiri bo mu muryango umwe bapfuye bazize kurya imyumbati ifite ubumara bwitwa Sayinayi.

Aba bana ni Himbazimana Elysé w’imyaka itanu na mushiki we Uwimpuhwe Chance w’imyaka itandatu.

Bitabye Imana kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016 baguye mu rugo kuko babagejeje mu mbangakukiragutabara ngo bajyanwe ku bitaro bikuru bya Gisenyi bahita bashiramo umwuka.

N’ubwo aba babiri ari bo bitabye Imana, ngo iyi myumbati yagize ingaruka kuri bagenzi babo batatu bo bakaba bari gukurikiranwa ku bitaro bya Gisenyi.

Nyina w’aba bana, Mujawamariya Vestine avuga ko ku masaha y’umugoroba ari bwo yageze mu rugo agasanga abana bari kuruka, ati “mu masaha y’umugoroba nageze mu rugo bambwira y’uko bafashwe mu ma saa kumi, abo batoya bapfuye bo bahise babura imbaraga no kwiyegura biba ikibazo’’.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Dr Maj Kanyankore William avuga ko aya makuru bayamenyeshejwe n’Ikigo nderabuzima cya Karambo cyo mu Murenge wa Kanama, ati ‘’ Amakuru nk’uko twayamenye twahamagawe na Centre de Sante ya Karambo batubwira ko abana bari bariye imyumbati ku manywa, babiri bakaza guhita baremba bakitaba Imana, twazanye imirambo ibiri n’abandi batatu bakomoka muri uwo muryango’’

Dr Maj Kanyankore avuga ko abo bana batatu bari gukurikiranwa n’abaganga ku bitaro bikuru bya Gisenyi, akemeza ko ubuzima bwabo bumeze neza.

Dr Maj Kanyankore avuga ko imyumbati ikunze kugira ubumara bwa Sayinayi ikunze kuboneka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agasaba abaturage kwirinda kurya imyumbati ya Cyimeza.

Mu minsi ishize mu karere ka Musanze na ho umugabo n’abana be babiri baherutse kwitaba Imana bazize imyumbati ya gitamisi.

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa