skol
fortebet

Rubavu: Umugabo yagiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga birangira ahasize ubuzima

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ntakasigaye Bizimungu yaraye yishwe n’umugabo witwa Cyiza Simon wamuteye icyuma, ubwo yagerageza kumubuza kurwana n’umugore we witwa Franҫoise Bazimaziki.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki 09 Mutarama, 2020 nibwo uyu mugabo n’umugore we barwaniye mu mudugudu wa Rusamaza, Akagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero muri Rubavu uyu Ntakasigaye agiye kubakiza Cyiza amutera icyuma ahasiga ubizoma.

Nkuko amakuru dukesha Umuseke abitangaza,Cyiza n’umugore we Bazimaziki barwaniye mu muhanda ahagana saa mbiri z’ijoro hanyuma uyu Ntagasigaye agiye kubakiza aterwa icyuma n’umugabo ahita apfa.

Amakuru avuga ko uyu Cyiza yaje gufatirwa mu murenge wa Nyundo ashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero gusa yagaragazaga ibimenyetso by’uko yari yasinze.

Ibitekerezo

  • Uwo mugabo wateye icyuma uwatabaye bamuhane kuko ibyo yakoze sibyo?!!!!...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa