skol
fortebet

Rubavu: Wa mubyeyi wabyariye mu bitaro ari kuvurwa Covid-19 yasezerewe arataha [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Cyizanye Marie Béata umaze iminsi 20 abyariye mu Kigo cyita ku banduye Coronavirus cya Rugerero mu karere ka Rubavu,yasezerewe uyi munsi n’abaganga nyuma yo gusuzumwa abaganga bagasanga yarakize neza.
Mu kiganiro yahaye RBA,Cyizanye ufite imyaka 41 y’amavuko, yashimiye Leta n’abaganga uburyo bakurikiranye ubuzima bwe n’ubw’umwana we akaba yaravuwe agakira atanduje umwana we.
Kuwa 17 Nyakanga 2020,nibwo RBC yatangaje ko uyu Cyizanye witabwagaho kubera ko yari yaranduye (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Cyizanye Marie Béata umaze iminsi 20 abyariye mu Kigo cyita ku banduye Coronavirus cya Rugerero mu karere ka Rubavu,yasezerewe uyi munsi n’abaganga nyuma yo gusuzumwa abaganga bagasanga yarakize neza.

Mu kiganiro yahaye RBA,Cyizanye ufite imyaka 41 y’amavuko, yashimiye Leta n’abaganga uburyo bakurikiranye ubuzima bwe n’ubw’umwana we akaba yaravuwe agakira atanduje umwana we.

Kuwa 17 Nyakanga 2020,nibwo RBC yatangaje ko uyu Cyizanye witabwagaho kubera ko yari yaranduye #COVID19,yibarutse umwana w’umuhungu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter icyo gihe,RBC,yavuze ko uyu mubyeyi wibarutse ameze neza we n’umwana we.

RBC yagize iti "Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa COVID-19 yibarukiye umwana w’umuhungu mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye COVID-19 mu Rwanda. Umwana na nyina bameze neza."

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankore William, yabwiye abanyamakuru uwo munsi ko bazakomeza kwita kuri uyu mubyeyi n’umwana we neza no mu gihe nyina azaba akize COVID-19, agasubira mu muryango we.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa