skol
fortebet

Ruhango:Umugabo yagerageje kwiyahura kubera kubura icyo agaburira umuryango we

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ndabasanze Felicien yatangaje ko mu minsi ishize yafashe icyemezo cyo kwiyahura kubera inzara yari imurembeje gusa ngo yaje kwisubiraho kubera gutinya gusiga abana be ari imfubyi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge Ruhango, Akagari ka Munini, mu Mudugudu wa Ruhuha, yabwiye ikinyamakuru Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko hashize ukwezi kumwe agerageje kwiyahura ku bwo kubura icyo agaburira abana be babiri n’umugore.

Yagize ati “ Mu by’ukuri ntimunyirengagize cyangwa ngo mwumve ko nakoze igikorwa cy’ububwa. Nkuko mubona aya mafoto [yayoherereje Bwiza.com] abana basinziriyeho twari mu kwezi kwa kabiri nayifotoye ngo azabe urwibutso. Nari ndi mu masaa yine. Icyo gihe madamu yari yagiye gushaka uwo ahingira ngo tubone amafunguro. Nitegereje abana ndeba inzara bararanye mbona ko bagiye kungwa mu maso. Nafashwe umwanzuro wo kwiyahura.”

Uko yaretse kwiyahura

Uyu mugabo akomeza agira ati “ Ninjiye mu nzu manika umugozi, mbere yo kuwishyiramo agatima karagarutse mbona inzara irazagutsinda abana mu nzu. Mpitamo kuzabikora undi munsi. Imana yaje kudufasha tukajya guhingira abantu tukabasha kubona amafunguro.”

Avuga ko Coronavirus yatumye ubuzima bwongera kuba ingorabahizi. Ati “ None nyir’ibyago imbwa ziramwonera coronavirus yahise iza. Ubu byandenze bitewe n’uko tutarikuva mu rugo ngo tujye guca inshuro. Nandikiye abayobozi bose b’akarere ariko nta kintu bamfashije.”

Ndabasanze avuga ko ibiribwa byo gufasha abatishoboye Leta yageneye abaturage, we bitamugezeho bityo agasaba gufashwa.

Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangeza Alphonsine avuga ko ikibazo cya Ndabasanze kigiye gukemurirwa mu isibo.

Meya Mukangeza ati " Ikibazo kijyanye n’ibyo kurya muri iyi minsi, ni ukunyura mu isibo kuko niyo agize umudugudu. Kugeza iyi saha ntabwo ikibazo cye kirananirana. Ni we wenyine twakiriye afite iki kibazo. Twamweretse inzira bicamo ngo iki kibazo gikemuke."

Uyu muyobozi avuga ko " Nta nzara iri mu Karere ka Ruhango kuko ni akarere kera. Kugeza ubu ntituragira ikibazo cy’imirire. Uwo muturage ntabwo aza kugira ikibazo cy’ibiribwa."

Mukangeza yasabye ko n’abandi baturage bafite ikibazo cy’ibiribwa bakwegera ubuyobozi bw’amasibo, bukabafasha aho kuba bafata umwanzuro wo kwiyahura.

By’umwihariko yatangarije Bwiza.com ko ikibazo cya Ndabasanze yagishinze Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munini, ngo asuzume ko haba hari ikibazo kidasanzwe mu rugo rwa Ndabasanze.

Ibitekerezo

  • Abayobozi nibakurikirane abaturage bashinzwe kuyobora bareke kuvuga ngo nta nzara ihari kuko Wenda wasanga uyu muturage ariwe utinyutse kwigaragaza Hari n’abandi benshi! Ikindi Kandi niba Ruhango nta nzara ihari sinibaza ko abantu barya abandi bakaburara! Tugire umuco wo gusangira w’abanyarwanda.

    Abayoboxi nobegere abaturage barebe ibibazo bihari.ruhango irera ntibihagije.ibibazo turimo si ibyo gukemura mu masibo gusa kuko nta budget agira.abantu barashonje rwose leta nihaguruke.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa