skol
fortebet

Ruhango: Umukecuru w’imyaka 80 yatawe muri yombi kubera amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yabwiye uwayirokotse

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 80 witwa Mukamushumba Sarah utuye mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana yatawe muri yombi azira kubwira amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo uwarokotse Jenoside baturanye witwa Afazari Speciose w’imyaka 68.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru w’imyaka 80 yitwa Mukamushumba Sarah yatawe muri yombi kuri uyu wa kane nyuma yo kubwira umuturanyi we Afazari Sipeciose w’imyaka 68 warokotse Genocide yakorewe Abatutsi ngo ntamurateho abo bapfu be ntibaruta abe bapfuye.Arongera ngo ntateze kugira umuryango uzamukikiza nk’uwo afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru ayo magambo ngo yayavuze ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2020.

Ati “Ayo magambo yemera ko yayavuze akayasabira imbabazi. Yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Kabagari.”

Mu karere ka Ruhango hakomeje kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ikabije kuko Kuwa 06 Mata 2020, abagizi ba nabi biraye mu myaka y’uwitwa Nyiramporampoze Chantal warokotse Jenoside yakorewe abatutsi barayitemaguza bayararika hasi.

Imyaka yangijwe n’aba bagizi ba nabi igizwe n’urutoki aho batemye insina 43, batemagura imyumbati ndetse bangiza Soya.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens,yahaye abanyamakuru yemeje ko amakuru y’ubu bugome bwakorewe Nyiramporamboze Chantal,ari ukuri gusa harigukurikirana ababikoze ngo batabwe muri yombi.

Nyiramporampoze w’imyaka 31 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, imyaka ye ihinze yari ihinze ku buso bwa m 30/ m 20.

Yasanze abantu bataramenyekana bamutemeye insina 43, imyumbati ndetse na soya byari mu murima we birangizwa cyane.

Uyu wangirijwe imyaka yarahungabanye, biba ngombwa ko afashwa n’abajyanama mu ihungabana.

Akenshi mu Rwanda havugwa ubugome nk’ubu mu gihe u Rwanda n’Isi byatangiye iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba irimo icyumweru (iminsi 7) k’icyunamo ndetse kuri ubu Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumaze kwakira ibirego byinshi by’abafite ingengabiterezo muri iki gihe gito gishize hatangiye icyumweru cyo kwibuka.

Ibitekerezo

  • Ubundise ko numva agiye kuzapfa nabi aho kwihana mubyo yakoze mu myaka 80 none akaba agiye gupfa nabi apfanye ingengabitekezo y ubwicanyi

    Birababaje kumva umukecuru nkuwo usazanye umutima mubi nkaho yagakwiye gusenka Imana ikazamuha iherozo Ry’iza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa