skol
fortebet

Ruhango: Umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Kinazi yasanzwe mu mukoki yapfuye

Yanditswe: Tuesday 16, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukozi Ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, Munyeshyaka Michel yasanzwe mu mukoki yapfuye aho bikekwa ko yaguyemo ubwo yari agiye mu kazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020.

Sponsored Ad

Muri iki gitondo nibwo abantu babonye uyu Munyeshyaka Michel na moto ye biri muri uriya mukoki uherereye mu Mudugudu wa Kanyete, Akagari ka Kayenzi mu Murenge wa Ntongwe, waciwe n’ibiza byatewe n’imvura iherutse kugwa nkuko ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Munyeshyaka Michel ukomoka mu Karere ka Nyanza akaba yari yarimutse yaragiye gutura i Kinazi muri Ruhando.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke ko uyu nyakwigendera koko bamusanze muri uriya mukoki uherereye mu Murenge ayobora.

Nsanzabandi Pascal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi wanakoranaga na nyakwigendera, yabwiye Umuseke ko ejo yiriwe mu kazi bisanzwe ku mugoroba agafata moto ataha nk’ibisanzwe.

Ngo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo yazindutse agaruka mu kazi anyura muri uriya muhanda wacitse aho guca mu yindi nzira bari barahanze babererekera uriya mukoki.

Muri iki gitondo ni bwo basanze yapfuye ari muri uriya mukoki muremure ndetse na moto ye iri iruhande rwe. Bikaba bikekwa ko yari yibagiwe ko hariya hacitse umukoki akisanga yaguyemo.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal avuga ko nyakwigendera bari bavuganye ko ari buzinduke kuko ku biro by’Umurenge bafite abashyitsi bityo ko ari yo mpamvu yari yazindutse.

Nsanzabandi Pascal avuga ko nyakwigendera yari afite imyaka 36 y’amavuko akaba yari afite gahunda yo kurushinga mu minsi iri imbere.

Umubiri wa nyakwigendera wajuwe muri uriya mukoki kugira ngo uhite ujyanwa gukorerwa isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa