skol
fortebet

Rulindo: Banze gushyingura 3 batarabona uwabaroze

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Abantu batatu bo mu muryango umwe bitabye Imana ku munsi w’ejo tarki ya 15 Ugushyingo 2017 aho bivugwa ko barozwe n’umuntu batifuza kongera guturana nawe aho basaba ubuyobozi kubakiza uwo muntu.
Ibi byabereye mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo aho hari umuryango w’abantu bane ,batatu muri bo bakaba bishwe n’ibyo abaturage bise amarozi.
Akimana Emeritha usigaye mu bariye kuri ubwo burozi nkuko bivugwa akanaba umugore wa Nyakwigendera Ntirenganya Habimana, wapfiriye rimwe n’umwana wabo (...)

Sponsored Ad

Abantu batatu bo mu muryango umwe bitabye Imana ku munsi w’ejo tarki ya 15 Ugushyingo 2017 aho bivugwa ko barozwe n’umuntu batifuza kongera guturana nawe aho basaba ubuyobozi kubakiza uwo muntu.

Ibi byabereye mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo aho hari umuryango w’abantu bane ,batatu muri bo bakaba bishwe n’ibyo abaturage bise amarozi.

Akimana Emeritha usigaye mu bariye kuri ubwo burozi nkuko bivugwa akanaba umugore wa Nyakwigendera Ntirenganya Habimana, wapfiriye rimwe n’umwana wabo w’imyaka 3, n’ikiniga cyinshi yavuze ko ubwo yari atetse igikoma, umugore baturanye yaje kumusaba amazi bityo ko muri uwo mwanya ubwo we (Akimana) yari mu nzu ari bwo uwo muturanyi yahumanyije icyo gikoma maze abakinyoyeho batatu muri bo barapfa hasigara umwe urembye na bwo bitewe nuko ngo yifuje mu buvuzi gakondo .

TV/Radio One ducyesha iyi nkuru ivuga ko muri urwo rugo rwagize ibyago , bitari byoroshye kuko abaturage mu burakari bwinshi, bari banze gushyingura bashimangira ko bifuza ko uwo bashinja kuroga uwo muryango yabanza agafatwa agahanwa ndetse bakaba bifuza ko yakwimurwa akajya gutuzwa ahandi.

Aba baturage bavuga ko atari ubwambere uwo bita umurozi atungwa agatoki ko ariwe uri inyuma y’abantu bamaze gupfa muri ako gace kubera amarozi.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’akagari ka Bubangu,Bisabana Etienne, avuga ko batakwemezako aba bantu bazize amarozi, kuko bari barwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa