skol
fortebet

Rulindo: Abaganga n’ abarwayi mu bitaro bishya bya Rutongo bafite impungenge ko bishobora kubagwa hejuru

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

Abarwayi, abaganga n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Rutongo, biherereye mu murenge wa Cyinzuzi w’ Akarere ka Rulindo bahorana impugenge z’ uko inyubako z’ ibyo bitaro zishobora kubagwira kubera uburyo zatangiye kwika izindi zigasatagurika.
Nubwo bimeze gutyo ariko izo nyubako zigaragara ko zikiri nshyashya kuko zatangiye gukorerwamo muri 2015.
Iyo ukigera muri ibyo bitaro, bigaragara ko byubatswe vuba, utungurwa no kubona inkuta zimwe zariyashijemo imitutu, wakwinjira mu nzu imbere ugasanga ibisenge (...)

Sponsored Ad

Abarwayi, abaganga n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Rutongo, biherereye mu murenge wa Cyinzuzi w’ Akarere ka Rulindo bahorana impugenge z’ uko inyubako z’ ibyo bitaro zishobora kubagwira kubera uburyo zatangiye kwika izindi zigasatagurika.

Nubwo bimeze gutyo ariko izo nyubako zigaragara ko zikiri nshyashya kuko zatangiye gukorerwamo muri 2015.

Iyo ukigera muri ibyo bitaro, bigaragara ko byubatswe vuba, utungurwa no kubona inkuta zimwe zariyashijemo imitutu, wakwinjira mu nzu imbere ugasanga ibisenge byatangiye gushwanyagurika.

Umwe mu bakozi bakora mu ishami ryo kwita ku bana bavutse, Uwitonze Mediatrice, yasobanuye ko icyumba akoreramo cyasataguritse ku buryo ahorana ubwoba ko inzu ishobora kumugwira n’abana baba bari kuhavurirwa.

Ati “Nk’ubu muri iyi minsi imvura igwa, duhorana impungenge ko iyi nzu ikomeza gusaduka ikaba yatugwaho n’abana baba bahari, nibadatabara vuba.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Rutongo w’agateganyo, Karangwa Fabien asobanura ko uretse isuzumiro ry’indwara n’ibyumba by’abarwayi bigaragaza ibimenyetso byo kugwa, hari n’impungenge z’icyumba kirimo imashini zongerera abarwayi umwuka zishobora guteza inkongi y’umuriro nacyo cyenda gusenyuka.


Ati “ Rwiyemezamirimo yakoze amakosa mu kubaka inzu karimo izo mashini zitanga umwuka wa Oxygen ku ndembe, ku buryo nk’ubu zishobora kujyamo amazi, cyangwa inzu ikazigwira uwo mwuka ukaba wateza impanuka zikomeye mu bitaro.”

Yasobanuye ko izo nyubako zari zaragenewe kuba Ikigo Nderabuzima Kigezweho zubatswe n’ikigo cy’abikorera cyitwa Strong Company, ariko byagera mu 2015, hakimurirwa by’agateganyo ibitaro bya Rutongo mu gihe hacyubakwa izindi nyubako ku ruhande.

Karangwa avuga ko mu Kwakira kwa 2016 ari bwo batangiye kubona inyubako ziyasa, igice kimwe kikiika, ahandi imireko ikarengerwa n’amazi akagera imbere mu bitaro. Ibi ngo babimenyesheje Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kuko na rwiyemezamirimo yari akiri mu gihe cyo kwishingira amakosa azagaragara (warranty).

Mu mpera za Werurwe 2017, Komisiyo y’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire, RHA, yaje gusuzuma isanga rwiyemezamirimo yarasondetse ibyo bitaro .

Muganga Karangwa ati “Basanze hari ibintu yirengagije mbere yo kubaka, birimo kutabanza gupima ubwoko bw’ubutaka agiye kubakaho, ndetse ntiyigeze anabutsindagira. Ibi byatumye rero hari nk’aho usanga igice cy’imbere cyariitse ahandi hagasaduka.”

Umuyobozi w’ibitaro avuga ko mu gihe bagitegereje ko izo nyubako zivugururwa ku buryo burambye binyuze mu bwumvikane bwa rwiyemezamirimo na Minisante, bagiye kwimurira abarwayi mu nyubako nshya iherutse kuzura ndetse n’imashini zishobora gupfa cyangwa guteza impanuka bakareba aho baba bazishyize.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko nawe icyo kibazo akizi, ndetse akaba ategereje ko Minisiteri y’Ubuzima ibwira rwiyemezamirimo agatangira ibikorwa byo kuvugurura ibitaro bya Rutongo mu gihe kitarenze ukwezi.

Ati”Icyo kibazo ndakizi, ariko ubwo RHA yamaze kubisuzuma ntibigikanganye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa