skol
fortebet

Rusizi: Abana babiri barohamye mu Kivu ubwo bari bavuye gushaka inkwi

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

Abana babiri b’imyaka 12 barimo uwitwa Bibwireyesu Joram n’Umuhire Alexis, bari batuye mu Mudugudu wa Rweya, Akagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi,barohamye mu Kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Gatandatu ubwo bari bagiye gutashya inkwi zo gucana.

Sponsored Ad

Aba bana bafite ba se bavukana, basanzwe mu Kiyaga cya Kivu barohamye nyuma yo kuva iwabo mu gitondo bagiye gutashya inkwi hafi y’iki kiyaga bamara kuzitashya bakazisiga aho bazitahirije bakajya koga bakarohamamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamanyenga muri uyu Murenge wa Nkanka, Hagenimana Pancras,yabwiye ikinyamakuru Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko aba bana bavuye iwabo mu ma saa tatu z’igitondo zo kuri uyu wa Gatandatu bagiye gutashya inkwi mu ishyamba ry’umuturage riri hafi ya m 50 z’inkengero z’ikivu, bataragerayo babanza gukina umupira n’abandi bana hafi aho, abo bakinanaga batashye aba bandi bajyana n’akandi kana k’imyaka 9 gutashya izo nkwi.

Ngo bamaze kuzitashya aho gutaha bahise bajya ku Kivu mu ma saa saba z’amanywa,umwe muri bariya bapfuye utari uzi koga ajyamo ageze hagati yumva atangiye kubura umwuka n’imbaraga zimukuramo ahamagara mugenzi we ngo aze amukuremo,undi amufashe bahita barohanamo,kamwe k’imyaka 9 bari kumwe gahita kazamuka kajya guhuruza.

Yagize ati’’ Twahageze dusanga bamaze gupfa banafatanye abaturage barabarohora babajyana iwabo n’inzego z’umutekano zirahagera, gusa ubushobozi bwo kugeza imirambo yabo ku bitaro bya Gihundwe ngo ikorerwe isuzuma bwabuze kuko imiryango yabo irakennye cyane kandi n’ibi bihe by’ingamba zo kwirinda Coronavirus ubushobozi bw’abaturage bwo kuyifasha ni buke cyane, iyi miryango ikavuga ko bakwiye kureka bakabashyingura, ariko twabimenyesheje inzego zidukuriye dutegereje icyo zitubwira.’’

Ikibazo cy’ibicanwa cyanabaye intandaro y’irohama ry’aba bana bigaga mu mashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Bonaventure rwa Nkanka, ngo ni ingorabahizi muri uyu murenge nk’uko bivugwa n’uyu Gitifu Hagenimana kuko hari n’abakora ibilometero n’ibilometero bajya gushaka inkwi hirya no hino mu yindi mirenge bakaba bashobora kuhahurira n’ibindi bibazo, hakaba n’ababurara kubera kubura icyo bacana cyane cyane mu bihe by’imvura.

Impamvu ngo ni uko muri uyu murenge nta mashyamba menshi ahari, abaturage ari benshi cyane udusambu bahinga ari duto kuduteramo amashyamba bikaba ingorabahizi, n’amake ahari agakenerwa muri byinshi birimo n’ubwubatsi kuko itaka ryaho ridashobora kuvamo amatafari yo kubaka, gucana Gaz na byo ubukene bw’abaturage bukaba ingorabahizi, Biogaz na zo ngo ni mbarwa, iki kibazo kikaba kibereye umutwaro abaturage n’ubuyobozi.

Ati "Hakenewe ingamba zihariye zo gukemura ikibazo cy’ibicanwa kuko uretse n’aba bana barohamye bagiye gutashya hari n’abashobora kubigiriramo izindi mpanuka bagiye gutashya kure y’iwabo, kikaba ari ikibazo gihari kinagoye gukemura.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nyirazaninka Antoinette, na we avuga ko ikibazo cy’ibicanwa muri uyu murenge ari ingorabahizi, ariko ababyeyi badakwiye gutuma abana bajya gushakishiriza inkwi ikantarange aho batazamenya n’uko byabagendekeye, mu gihe bagishakisha uburyo bakongera amashyamba ahari banatera ibiti bivangwa n’imyaka, ababyeyi bakajya bigira gushaka izo nkwi.

Yagize ati’’ Bakurikirane abana babo aho kubatuma inkwi aho bashobora kugirira ibibazo bajye kuzishakira, banamenye kubahiriza gahunda yashyizweho ya ’Guma mu rugo’ kandi n’abana iyi gahunda irabareba.’’

Barohamye hari hashize imyaka 2 undi mwana wigaga mu wa 5 w’amashuri abanza muri uyu murege na we arohamye yagiye kuvoma ku Kivu, ubuyobozi bukavuga ko ikibazo cy’amazi cyo kigenda gikemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa