skol
fortebet

Rwamagana: Umugore yamenye amazi ashyushye ku mugabo we arashya bikomeye

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nyirurugo Theobard arembeye mu bitaro kubera amazi ashyushye bivugwa ko yasutsweho n’umugore we, ubwo yari aryamye.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru abitangaza,ku cyumweru taliki ya 26 Mutarama 2020 nibwo uyu mugabo utuye mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro akagari ka Sibagire, umudugudu wa Bacyura,yamenyweho aya mazi n’umugore we witwa Umurerwa.

Uyu mugore ngo yacaniriye amazi arabira niko guhita ahamagara umugabo we Theobard ayamusuka mu isura no mu gatuza arashya cyane gusa ,kubw’amahirwe ntiyapfa.

Ubu uyu mugabo arembeye mu bitaro bya Rwamagana, naho uyu mugore we ari mu maboko y’Ubugenzacyaha [RIB] iri kumukoraho iperereza kuri iki cyaha akekwaho.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu wabereyemo aya mahano,barasaba ko ubutabera bwakubahirizwa uyu mugore yahamwa n’iki cyaha agahanwa.

Uyu muturage wamenweho aya mazi ashyushye arimo kwitabwaho n’abaganga b’ibi bitaro ndetse amakuru aravuga ko arimo koroherwa.

Abaturanyi ba Theobard babwiye ikinyamakuru Bwiza ko uyu mugore yari atetse amazi y’umuceri,abonye amaze kubira,ahamagara uyu mugabo we, ahindukiye ahita ayamumena mu maso arashya cyane.

Abaturage bavuze ko uyu mugore yaba yakoze aya mahano kubera gufuhira uyu mugabo we bafitanye abana 3.

Aba baturage bavuga ko uyu mugabo bari bamuzi nka Agronome cyane ko n’uyu mugore we yacuruzaga imiti y’amatungo.

Bivugwa ko uyu mugabo yigishaga abantu umukino njyarugamba wa Karate ndetse ngo aba bombi barize.

Uyu mugore wakoze aya mahano ngo yasuzuguraga cyane abaturanyi be yaba n’abayobozi b’Isibo rye yababwiye ko ngo ari abantu basuzuguritse ntacyo bamubwira.

Ibitekerezo

  • Gushwana kw’abashakanye biteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Gushwana kw’abashakanye,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa