skol
fortebet

Rwamagana:Umugore yapfiriye mu buvumo yari yagiye gusengeramo wenyine

Yanditswe: Sunday 09, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki ya 8 Kanama 2020 ahagana saa mbiri za mu gitondo nibwo mu buvumo bwa Samatare bwo mu Mudugudu wa Samatare mu Kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana habonetse umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 31 witwa Ukuyemuye Jeannette ukomoka mu mujyi nwa Kigali yapfuye bivugwa ko yari yagiye kuhasengera.

Sponsored Ad

Umwe mu baturage babonye umurambo w’uyu mugore yatangarije Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yabonetse mu gitondo ari muri ubu buvumo wenyine.

Yagize ati " Aho abantu basengerabahasanze umuntu wapfuye bayoberwa icyamwishe. Bahamusanze mu gitondo ari wenyine ariko urebye yapfuye nk’ejo hashize ( kuwa Gatanu)".

Muhinda Augustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri yemereye Rwandamagazine ko nyakwigendera yasanzwe mu buvumo bwa Samatare buherereye mu Mudugudu wa Samatare , Akagari ka Kagezi

Ati " Uwo muntu koko yitabye Imana. Baduhamagaye mu ma saa mbiri ko hari umuntu witabye Imana nibwo twajyanyeyo n’inzego z’umutekano dusanga koko nibyo.

Kugira ngo tubimenye rero hari umugore utuye i Nzige ari naho yari avuye (Nyakwigendera) bari baziranye,hanyuma ku wa gatanu ( icyumweru gishize) nibwo yaje asigayo ibyangombwa bye n’imyenda amubwira ko agiye gusenga mu buvumo bwa Samatare ko azagaruka kuwa Gatanu uyu washize (Ejo kuwa 7 Kanama) hanyuma bigeze ku wa Gatanu wa muntu abonye ko ataje ajyayo kumureba agezeyo asanga koko yapfuye”.

Muhinda yakomeje avuga ko hari ingamba zafashwe harimo izo gushyiraho irondo ry’umwuga rizajya rihakora uburinzi ku manywa na nimugoroba kugira ngo ntihazagire uzongera kugirirayo ibyago.

Ati " Uyu munsi twashyizeho abantu bahoraho tujya duhemba buri kwezi. Twashyizeho abanyerondo babiri bazajya bahirirwa n’abandi babiri bazajya baharara nimugoroba kugirango abantu ntibazongere kujyamo ".

Nyakwigendera Ukuyemuye Jeannette yari mu kigero cy’imyaka 31, umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuvumo bwa Samatare buherereye mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Gahengeri, Akagari ka Kagezi. Ni ubuvumo burebure kuburyo n’abahatuye batazi uko bureshya ndetse bavuga ko batazi uko bwabayeho. Buri mu musozi w’amabuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa