addresiya
Kigali
startimes

Rwanda:Uzajya ashyirwa mu kato ka Coronavirus azajya yiyishyurira amafunguro n’icumbi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 20 May 2020 Yasuwe: 2446

Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ni uko abazajya bashyirwa mu kato kubera Covid-19 cyane cyane abazava hanze, bazajya biyishyurira aho bacumbikirwa mu gihe ibyo byari bisanzwe bikorwa na Leta.



Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020, aho yasobanuraga bimwe mu byemezo byafashwe n’iyo Nama y’Abaminisitiri, cyane cyane ibijyanye no guhangana na Covid-19.

Minisitiri Ngamije yavuze ko Covid-19 ari indwara nk’izindi bityo ko abantu bagomba kugira uruhare mu bibatangwaho mu gihe bashyizwe mu kato.

Ati “Umunyarwanda amenyereye kugira uruhare muri serivisi agenerwa zo kwa muganaga. Iyi ni indwara kimwe n’izindi, igihe kirageze rero ngo ibintu bimwe na bimwe Leta yamukoreraga na we abigiremo uruhare, kuko mu ntangiriro abantu bacumbikirwaga, bakagabururwa, bakavurwa kugeza basuzumwe bagasanga uburwayi bwarabashizemo bagataha”.

Ati “Abo tureba cyane ni abari guturuka hanze kuko bahaguruka bazi ko bazahita bashyirwa mu kato, umuntu agomba rero no kumenya ko azagira uruhare mu bimutangwaho bityo akore urugendo abizi.

Kugeza ubu icyo atazishyura ni amafaranga y’umuganga n’abaforomo n’imiti, ariko amafunguro n’icumbi agomba kumenya ko agiye kujya abyishyura”.

Minisitiri Ngamije yavuze kandi ko hari ibyiciro bitandukanye by’aho abantu bazashyirwa mu kato bityo ngo ntihagire ugira impungenge.

Ati “Hazaba hari aho gushyira umuntu mu kato hatandukanye ku biciro bityo umwe wese azahitamo akurikije amikoro ye. Tugiye kuzabimenyekanisha ku buryo uzashaka gufata urugendo azaza azi neza uko bihagaze bityo akamenya icyo agomba kwitwaza nk’impamba”.

Uwo muyobozi yavuze kandi ko kuba ingamba zari zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zigenda zoroshywa bitavuze ko cyarangiye, ahubwo ngo ni uko kugikurikirana bigenda neza kuko itsinda ry’abanduye rizwi ndetse ko n’abagenda bandura ahanini aho bandurira hazwi.

Abantu rero ngo bagomba gukomeza ingamba zo kwirinda zisanzweho, zirimo kwambara agapfukamunwa umuntu agiye mu bantu benshi, gukaraba intoki kenshi, kwirinda guhana ibiganza mu gusuhuzanya no gutanga amakuru mu gihe hari ugaragaweho ibimenyetso by’icyo cyorezo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamazwe impungenge ku bibazaga kuba hagiye gufungurwa ingendo hagati...

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko u...
30 May 2020 Yasuwe: 3861 0

Covid-19: Abantu 6 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira 2 kuri uyu wa...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Kuri uyu wa Gatanu tariki 29...
29 May 2020 Yasuwe: 508 0

COVID-19 Habonetse abantu 3 bashya banduye Coronavirus mu Rwanda nta wakize...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Kuri uyu wa Kane tariki 28...
28 May 2020 Yasuwe: 458 0

RURA yahaye abamotari amabwiriza mashya bagomba gukurikiza mu kurwanya...

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwahaye amabwiriza mashya abatwara...
28 May 2020 Yasuwe: 1697 0

Covid-19: Habonetse abantu 7 bashya banduye Coronavirus mu Rwanda hakira...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Kuri uyu wa Gatatu tariki 27...
27 May 2020 Yasuwe: 598 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje impamvu 4 zatumye ifunga igitaramo cyo kuri You...

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera,yatangaje ko yafunze...
27 May 2020 Yasuwe: 936 0