skol
fortebet

Rwandair yahagaritse ingendo zerekeza Guangzhou kubera icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Friday 31, Jan 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rwandair bumaze gutangaza ko bwahagaritse by’agateganyo ingendo z’indege ziva cyangwa zerekeza mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa kubera impungenge zagaragajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima [WHO] ku cyorezo cya Novel Coronavirus.

Sponsored Ad

Nkuko itangazo ryasohowe n’umuyobozi wa Rwandair,Yvonne Makolo,Rwandair yahagaritse ingendo yakoreraga mu mujyi wa Guangzhou kubera iki cyorezo gikomeje gukwirakwira cyane hirya no hino cya Coronavirus.

Rwandair yavuze ko izasuzuma icyemezo cyo gusubukura izi ngendo mu kwezi gutaha nyuma gusa ivuga ko izi ngendo zikomeza zirimo n’urwa Mumbai.Umuryango w’abibumbye Ishami ryita ku buzima waraye utangaje, ko iki cyorezo gihangayikishije isi.

Abagizweho ingaruka n’iki cyemezo cya Rwandair baraza gusubizwa amafaranga yabo cyangwa bahindurirwe itike.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira no kwica abantu kuko kugeza ubu abarenga 150 mu Bushinwa cyahereye bamaze guhitanwa nacyo mu gihe abasaga ibihumbi 7000 bamaze kucyandura.

Iki cyorezo cyahereye mu mujyi wa Wuhan gikomeje gutera impungenge isi yose ariyo mpamvu abantu baturutse mu Bushinwa bari guhabwa akato.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ingendo z’indege rwavuze ko rwitegura kumenyesha izindi ndege ko abagenzi bazajya baza mu Rwanda baturutse mu Bushinwa bagiye kuzajya basuzumwa ndetse bashyirwe mu kato mu gihe cy’ibyumweru 2 nkuko Abongereza bari kubigenza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa