skol
fortebet

Rwandair yavuze ku byavuzwe ko indege yayo yahiriye muri Israel

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

Kompanyi ya Rwandair ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yahakanyeamakuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ko imwe mu ndege zayo yahiriye mu gihugu cya Israel.

Sponsored Ad

Rwandair yavuze ko ibyabaye ari ikibazo gisanzwe kibaho ku ndege kandi ko byakemutse gusa abakwirakwije aya makuru bagaragazaga iyi ndege iri muri Israel iri gushya.

Rwandair yagize iti " Hari amakuru atariyo ari kugenda akwirakwira ku " ku muriro watse kuri moteri" yimwe mu ndege zacu. WB 503 [ubwoko bw’indege] yavaga Tel Aviv yerekeza i Kigali ejo hashize yagize ikibazo cy’umuriro ku gice cy’inyuma ubwo yari ikiri ku butaka. Ibi ni ibintu bisanzwe bibaho bituruka ku mavuta aba atahiye mu gice cya moteri."

RwandAir ivuga ko " Urugendo rw’iyi ndege rwakereweho gato mu rwego rw’umutekano w’abagenzi kandi ngo nyuma yaje guhaguruka igera i Kigali amahoro."

Ni ubwa mbere iki kibazo cyumvikanye ku ndege za RwandAir.

Ibitekerezo

  • Imana ishimwe ko indege yacu ara mahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa