skol
fortebet

U Rwanda rufite ibyuma bifite ubushobozi bwo gukonjesha inkingo zose za COVID-19

Yanditswe: Thursday 14, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kugeza ubu u Rwanda rufite ibyuma bikonjesha bifite ubushobozi bwo kubika ubwoko bwose bw’inkingo za COVID19 zimaze gukorwa n’ibihugu binyuranye.

Sponsored Ad

Iki kigo kivuga ko izi ’frigo’ ari nshya zikaba zirengeje ubushobozi izisanzwe mu Rwanda kuko zifite ubushobozi bwo gukonjesha hagati ya dogere 40 na 86 munsi ya zeru.

Ni frigo ni 5 zifite agaciro karenga miliyoni 50 z’amanyarwanda, zije ziyongera ku zindi zihari zose zizifashishwa mu kubika neza inkingo za COVID19.

Uretse izo frigo ziri ahitwa i Masoro mu Mijyi wq Kigali, hari kandi ibindi bikoresho bikoresho byabugenewe byafasha kugeza izo nkingo za COVID19 mu ntara mu gihe zizaba zigiye guhabwa abaturage.

RBC ikaba ivuga ko yiteguye kwakira inkingo za COVID19 igihe cyose zizaba zigeze mu gihugu.

U Rwanda rukaba rwaramaze gutanga ubusabe bwarwo bw’inkingo za COVID19, bikaba byitezwe ko muri Werurwe 2021 zizaba zabonetse.

RBC kubona ibi byuma bikonjesha ari kimwe mu bikomeye biri mu myiteguro yo kwakira inkingo, aho imyiteguro kuri ubu igeze kuri 95%.

Urukingo rwa COVID19 nirugera mu Rwanda ruzaba rwiyongereye ku nkingo zinyuranye 12 zisanzwe zihari zirimo izihabwa abana ndetse n’abantu bakuru.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa