skol
fortebet

U Rwanda ruri mu bihugu bifite ihungabana riri ku kigero cyo hejuru ku Isi, uko Leta yiteguye gufasha abahungabana (Yavuguruwe)

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Dr Yvonne Kayiteshonga, Umuyobozi ushinzwe indwara zo mu mutwe
Impuguke mu bijyanye n’ indwara zo mu mutwe mu Rwanda zigaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ihungabana riri ku kigero cyo hejuru gusa ngo iryo hungabana rigenda rigananyuka.
Ibyo byatangarijwe mu kiganiro Minisiteri y’ ubuzima n’ abafatanyabikorwa bayo bagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2017. Icyo kiganiro cyari kigamije kugaragaza uko Leta y’ u Rwanda yiteguye gufasha abagira ibibazo by’ (...)

Sponsored Ad

Dr Yvonne Kayiteshonga, Umuyobozi ushinzwe indwara zo mu mutwe

Impuguke mu bijyanye n’ indwara zo mu mutwe mu Rwanda zigaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ihungabana riri ku kigero cyo hejuru gusa ngo iryo hungabana rigenda rigananyuka.

Ibyo byatangarijwe mu kiganiro Minisiteri y’ ubuzima n’ abafatanyabikorwa bayo bagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2017. Icyo kiganiro cyari kigamije kugaragaza uko Leta y’ u Rwanda yiteguye gufasha abagira ibibazo by’ ihungabana. Ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda n’ inshuti z’ u Rwanda binjire mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri icyo kiganiro hagaragajwe ko mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, abagize ikibazo cy’ ihungabana bose babonye ubufasha bukwiriye ndetse abenshi bagafashirizwa ahaberaga ibikorwa byo kwibuka bitabaye ngombwa ko bagezwa kwa muganga.

Mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 22, abagize ihungabana 70% baherewe ubufasha ahaberaga ibikorwa byo kwibuka, 23% bafashirizwa ku bigo nderabuzima, 6% bafashirizwa ku bitaro by’ akarere naho 1% afashirizwa ku bitaro bikuru nka CHUK, CHUB, ibitaro bikuru bya gisirikare n’ ibitaro byitiriwe umwani Faisal.

Abagize ikibazo cy’ ihungabana icyo gihe 11% ni igitsina gabo 89% ni igitsina gore. Muganga Dr Kayiteshonga na Dr Jean Damascene Iyamuremye ushinzwe kwitwa kubagize ibibazo by’ ihungabana bavuga ko kuba abagore aribo benshi bahungabana biterwa n’ uko aribo bagira amarangamutima menshi.

Abenshi mu bagize ihungana ni abari hagati y’ imyaka 15 na 35 y’ amavuko aho bari ku kigero cya 90%.

Muganga Dr Yvonne Kayiteshonga, uyobora agashami gashinzwe kwita ku ndwara zo mu mutwe mu kigo cy’ ubuzima RBC, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu ku Isi bifite ihungabana riri ku kigero cyo hejuru. Ngo biterwa ni uko Jenoside yakorewe abatutsi ari kimwe mu bibi bikomeye byabayeho ku Isi.

Yagize ati “Mu Rwanda, ihungabana riri hejuru ugereranyije n’ ibindi bihugu ku Isi bitabayemo jenoside. Biterwa ni uko jenoside yakorewe abatutsi ari kimwe mu bibi bikomeye byabaye ku Isi”

Inyigo yakozwe muri 2009 yagaragaje ko mu Rwanda ihungabana riri kuri 26%.

Ku Isi, ibindi bihugu bifite ihungabana riri ku kigero cyo hejuru ni Algeria 37,4%, Cambodia 28,4%, u Rwanda 26%, Ethiopia 15,8%. Igihugu gifite ihungabana riri ku kigero cyo hasi ni Danmark aho riri kuri 2% gusa.

Uko Leta y’ u Rwanda yiteguye gufasha abashobora guhura n’ ikibazo cy’ ihungabana mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.

Icyifuzo cya Leta y’ u Rwanda ni uko buri Munyarwanda wese agira ubumenyi mu bijyanye no gufasha uwahuye n’ ihungabana.

Minisiteri y’ ubuzima n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC batangaza ko muri uyu mwaka, bahaye amahugurwa yo gufasha abagize ikibazo cy’ ihungabanaabantu b’ ingeri zinyuranye barimo abapolisi 367, abakozi ba Croix Rouge 244, abakora ubutabazi bw’ ibanze bukorwa n’ imbagukiragutabara 46, abayobozi b’ inzego z’ ibanze, abaforomo, n’ abandi.

Leta ivuga ko aba bahuguwe nabo bagenda bagahugura abandi ku buryo bizeye ko ubumenyi batanze bwageze ku bantu benshi.

Hateganyijwe imodoka zirenga 150 zo gufasha igihe habayeho ikibazo cy’ ihungabana, zirimo imbangukiragutabara 30 zizakora mu mujyi wa Kigali gusa dore ko ari naho haboneka abantu benshi bahura n’ ihungabana aho bari ku kigero cya 32%.


Umuyobozi muri RBC, ushinzwe gufasha abagize ikibazo cy’ ihungabana, Dr Jean Damascene Iyamuremye

Mu Rwanda ihungabana rigenda rigabanyuka

Umuyobozi muri RBC, ushinzwe gufasha abagize ikibazo cy’ ihungabana, Dr Jean Damascene Iyamuremye, avuga ko mu Rwanda ihungabana rigenda rigabanyuka.

Uretse inyigo yakozwe muri 2009, ikagaragaza uko ikibazo cy’ ihungabana mu Rwanda gihagaze ntayindi nyigo irakorwa, nubwo bimeze gutyo ariko Dr Iyamuremye avuga ko ihungabana rigenda rigabanyuka akabishingira ku iterambere n’ ubumwe n’ ubwiyunge bw’ Abanyarwanda.

Yagize ati “Inyigo dufite ni iyakozwe muri 2009, ariko iyo urebye usanga ihungabana rigenda rigabanyuka, bikagaragazwa n’ uburyo Abanyarwanda barushaho kwisanzuranaho, n’ uburyo batera imbere. Iyo ihungabana ari ryinshi mu bantu ntabwo bakora, uburyo u Rwanda rwihuta mu iterambere ni ikimenyetso cy’ uko ihungabana rigenda rigabanyuka”

Muri uyu mwaka ‘2017’ hashyizweho umurongo utishyurwa umuntu yahamagaraho kugira ngo asabire ubufasha uwagize ikibazo cy’ ihungabana. Misante na RBC bavuga ko uhamagaye yitabwa n’ abafite ubumenyi buhagije ku ihungabana. Uwo murongo ni 6200.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa