skol
fortebet

Umubare w’abakize Coronavirus mu Rwanda wageze ku bantu 60 haboneka 2 bashya bayanduye

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2020, mu Rwanda habonetsemo abarwayi 2 ba COVID19 mu bipimo 664 byafashwe. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abanduye iki cyorezo ari 138 (harimo abakize 60. Muri bo 6 bakize mu masaha 24 ashize). Abakirwaye ni 78.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo hakize abantu 5 bari barwaye Coronavirus,kuri uyu wa Kane hakize batandatu ndetse umubare w’abanduye Coronavirus uragabanuka.

Aba bantu 2 basanganywe Coronavirus barimo umwe wayanduriye mu Rwanda ahuye n’uwayanduye mbere aramwanduza ndetse n’uwaherukaga gukorera ingendo mu mahanga.

Kugeza kuri uyu munsi mu Rwanda nta muntu n’umwe urapfa cyangwa ngo ajyanwe mu byumba by’indembe nubwo byateganyijwe,ahubwo hamaze gukira abantu 42.

Abantu babonetse ko banduye Covid-19 bahita bashyirwa mu kato hagatangira gushakishwa abo bahuye nabo bose kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’

Minisante yamenyesheje Abanyarwanda ko Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umuntu wanduye Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Kuwa 05 Mata 2020 nibwo abantu 4 ba mbere bakize Coronavirus basezerewe mu bitaro bya Kanyinya none mu gihe k’iminsi 11 gusa bamaze kugera kuri 60.

Kuri uwo munsi,Umuyobozi w’ikigo cyakira abarwayi barwaye Coronavirus i Kanyinya, Dr Nahayo Erneste, yavuze ko nk’abaganga, bishimiye kubona abarwayi bari bamaze iminsi bitaho batangiye gutaha,anemeza ko n’abandi bazagenda bataha kuko nta n’umwe urembye.

Yavuze ko mbere yo gutaha, abarwayi babanza gupimwa inshuro ebyiri, ibizamini bikagaragaza ko nta coronavirus bakirwaye.

Ati “Hari abandi bazataha vuba aha. Ejo hari undi uzataha, ejo bundi hari abandi gutyo gutyo nk’uko bagiye baza. Icyakora bizaterwa n’ibizamini dukora, nibyo bitwereka ngo uyu n’uyu ameze neza, akwiriye gusezererwa.”

Nahayo yasabye abanyarwanda gukomeza kwirinda, bakurikiza amabwiriza bahabwa na Guverinoma.

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Coronavirus yageze mu Rwanda. Yagaragaye ku Muhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai. Kuva icyo gihe abarwayi bakomeje gukurikiranwa ndetse byagiye bitangazwa ko bameze neza nta we urembye.

Dr. Menelas Nkeshimana usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK akaba no mu itsinda ryo gukumira Coronavirus, yavuze ko kugira ngo umurwayi asezererwe babanza kumenya neza niba atakwanduza iyo virusi.

Ati “Kugira ngo umurwayi wa Coronavirus ave mu bitaro aho bavurira abarwayi bafite iyi Virusi bisaba ko hakorwa ibizamini bigaragaza ko icyo gihe atashye nta byago ko hari abandi yakwanduza. ibyo bishatse kuvuga ko nkuko tuba twamukoreye ikizamini yinjira mu bitaro kigaragaza ko afite virusi ku kigero runaka, n’iyo agiye gutaha arangije iminsi 14 ibyo bizamini bisubirwamo.”

Yakomeje avuga ko bakora ibizamini bibiri kugira ngo kimwe gishimangire ibisubizo by’ikindi.

Ati “Asabwa gukora ibizamini bibiri ikizamini cya mbere tugishyira ku munsi wa 14 aho dukora tukareba niba virusi yarashizemo, iyo dusanze virusi yarashizemo turongera tukagisubiramo nyuma y’amasaha 24 kugira ngo twongere turebe niba koko iyo virusi ntayigaragara mu kizamini yafatiwe. ibyo byombi byagaragaza ko nta virusi irimo ko nta byago by’uko yakwanduza abo asanze mu muryango, icyo gihe turamusezerera agataha.”

Raporo y’urugaga rw’abikorera mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba(East African Business Council),yerekanye ko icyorezo cya Koronavirusi kizasiga ibihugu bigize uyu muryango bihombye miliyari zisaga 5.4 z’amadolari ya Amerika yari kwinjizwa n’ubukererarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa