skol
fortebet

Umubare w’abakize Coronavirus mu Rwanda wamaze kuruta uw’abayirwaye

Yanditswe: Sunday 19, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mata 2020 mu bipimo 722 byafashwe uyu munsi habonetse abantu batatu (3) bashya banduye coronavirus mu gihe abantu 7 bakize bagasezererwa.Muri rusange abamaze kwandura ni 147 mu gihe abakize ari 76.

Sponsored Ad

Uyu munsi mu Rwanda habonetse abarwayi bashya ba Coronavirus batatu. Ibi byatumye abamaze kwandura iyi ndwara baba 147. Umubare w’abamaze gukira kugeza ejo wari 69 uyu munsi hiyongereyeho 7. Ubwo abamaze gukira bose baba 76 mu gihe abakirwaye ari 71.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho na Leta cyane cyane hitabwa ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Ku munsi w’ejo,Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel,yabwiye RBA ko icyemezo cya Leta cyo kongera igihe cyo gukurikiza ingamba zashyizweho kugera kuwa 30 Mata 2020, cyari ngombwa kuko abantu banduye bagihari ndetse n’uburyo bwo kubatahura bukomeje.

Yagize ati "Umuntu akurikije intera tugezeho mu kurwanya kino cyorezo, biragaragara ko hari hakwiye ikindi gihe cyakwiyongeraho kugira ngo umusaruro tumaze kubona mwiza, mu cyemezo cyafashwe cyo kugumisha abaturage mu rugo no kugabanya ingendo zitari ngombwa n’izindi ngamba zafashwe, nk’uko twagiye dukunda kubyibutsa ko igihe cyakwiyongera kugira ngo dukomeze tunoze neza ingamba zashyizweho cyane cyane mu gukurikirana abantu bahuye n’abanduye, kuko baracyahari. Hari abantu tugenda tubona umunsi ku wundi nk’uko tugenda tubitangaza buri mugoroba..."

Uyu muyobozi yanavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko icyorezo cya koronavirusi gihagaze ahantu hanyuranye harimo no mu byaro ku buryo igihe cyatanzwe nikigera bazamenya ikindi cyemezo cyazafatwa.

Yagize ati "Turashaka kumenya ko nta bwandu buri kugendagenda mu baturage mu buryo butazwi, tugiye gukora isesengura mu buryo bwa kiganga mu gihugu hose guhera ejo, tukazajya mu turere dutandukanye tugasuzuma abantu dukoresheje protocole zo gukurikirana indwara nk’izi z’ibyorezo kugira ngo tumenye ko hari ubwandu bwaba buri mu baturage tutabizi.

Bizadufasha kumenya ikizakorwa nyuma y’iki gihe batwongereye kuko kuko tuzaba dufite aho twahera dufata ibindi byemezo cyangwa guverinoma ifata ibindi byemezo by’uko twazitwara nyuma ya tariki 30 z’ukwezi kwa kane."

Muri Africa, ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo cy’umuryango w’Ubumwe bwa Africa kivuga ko abantu bamaze kwandura kugeza ubu ari 21,317, ejo kuwa gatandatu ku masaha nk’aya bari 20,270.

Abamaze gukira muri Africa nabo bariyongera, uyu munsi ku cyumweru bageze ku 5,203 mu gihe ejo bari 4,701. Abapfuye ubu ni 1,080 mu gihe ejo bari 1,025 nk’uko icyo kigo kibivuga.

Imibare itangwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins ivuga ko ku isi abamaze kwandura iki cyorezo ubu ari miliyoni 2,3 ko abo yishe ari 164,716 naho abayikize ari 614,756.

Iyi kaminuza yerekana muri aka karere uko abayanduye bahagaze;

DR Congo – 327 (20 bashya uyu munsi)
Kenya – 262 (8 bashya uyu munsi)
Tanzania – 170 (23 bashya uyu munsi)
Rwanda – 147 (3 bashya uyu munsi)
Uganda – 55 (nta bashyashya uyu munsi)
Burundi – 5 (nta bashyashya uyu munsi)
Sudani y’Epfo – 4 (nta bashyashya uyu munsi)

Ibitekerezo

  • Ariko se kubera iki mutangaza imibare yanduye covid19 ntimutangaze amazina yabayanduye? Cg abahitankwe nayo ? Econometrically called miss specification error!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa