skol
fortebet

Umubyeyi wa Kizito Mihigo yasabye ikintu gikomeye abitabiriye umuhango wo kumushyingura[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2020

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Kizito Mihigo witwa Iribagiza Placidie, yabwiye abitabiriye umuhango wo guherekeza umuhungu we ko Imana ariyo yamubatije bityo bamurekura akayisanga kuko na we yamaze kumurekura.

Sponsored Ad

Ibi uyu mubyeyi yabivugiye muri muri Paruwasi ya Ndera aho uyu muhanzi yasomewe misa yo kumusabira ku mana kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020.

Umubyeyi wa Kizito yagize ati “Mbere na mbere ndashima Imana yari yaradutije Kizito Mihigo imyaka 38 ariko none ikaba inamwisubije, numva ari iby’agaciro, imwisubije tukimukunze kandi tumushaka n’ikimenyimenyi namwe muteraniye hano murabigaragaza. Ndongera gushima Imana kuba imwisubije, akaba ari nayo mpamvu namwe mbasaba ngo mumurekure kuko nanjye namurekuye, namuhaye Imana.

Ndashima mwese muteraniye hano uko mungana, kuba muri hano ni uko mwankundiraga umwana, ndashaka kubabwira ko turi kumwe haba mu byiza no mu bibazo, gusa murabizi ko iyo uragiye Inka nyirayo iyo aje urayimusubiza ukamubwira uti yakire databuja, nanjye ndamumuhaye nk’uko yari yaramumpaye.”

Mu gitondo cyo Ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020,nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye akoresheje ishuka arapfa.

Abantu barenga ibihumbi 2000 bitabiriye umuhango wo gushyingura umuhanzi Kizito Mihigo ndetse ntibakanzwe n’imvura yaguye kuri uyu wa Gatandatu.







Ibitekerezo

  • Ubutwari buraharanirwa ndifashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa