skol
fortebet

Umujyi wa Kigali washyizeho nimero ya telefoni itishyurwa abaturage bazajya bahamagaraho ngo bahabwe ibyokurya muri iki gihe cya Coronavirus

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwashyizeho umurongo wa telefone itishyurwa abaturage bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa bashobora guhamagaraho kugira ngo batabarwe be kwicwa n’inzara.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa,kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020, riravuga ko bashyizeho nimero itishyurwa ya 3260 kugira ngo abaturage batishoboye bayihamagareho babashe guhabwa ibyokurya.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’uyu mujyi abaturage bavugaga ko gahunda yo kubaha ibyokurya idakorwa uko bikwiriye kuko ngo hari abayobozi babinyereza abandi bakabiha abafite ubushobozi.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Koronavirusi.

RIB yagize iti “RIB yafashe umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Koronavirusi.

Aba bayobozi ubu bafungiwe kuri Post ya RIB ya Ndera mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yavuze kandi ko ikangurira abaturage gutanga amakuru ku banyereza ibyo kurya leta yageneye abagizweho ingaruka na Guma Mu Rugo kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bafatwe bashyikirizwe Ubutabera.

Gahunda yo gufasha abatishoboye muri iki gihe hafashwe ingamba zo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus,yashimangiwe na perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku banyarwanda kuwa 27 Werurwe 2020.

Yagize ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye,byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.Turabasaba ko mwihangana.Turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka.Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Taliki ya 25 Werurwe 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko Leta yatangiye igikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko Coronavirus ikwirakwira,aho hirya no hino mu mirenge hagejejwe ibiribwa by’ubwoko butandukanye.

Mu ijoro ryakeye Minisitiri w’intebe yatangaje ko abagize guverinoma biyemeje gutanga umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata kugira ngo ugoboke abatishoboye bamerewe nabi kubera gahunda yashyizweho yo kuguma mu rugo kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru hagasohoka ugiye guhaha cyangwa kwivuza ndetse n’abacuruzi b’ibiribwa n’imiti.

Biravugwa ko abayobozi bakuru muri Guverinoma bagera kuri 260 aribo batanze umushahara wabo ukabakaba hafi miliyoni 600 FRW.

Bamwe mu baturage babwiye Itangazamakuru ko bashimiye abayobozi bakuru b’igihugu bigomwe umushahara w’ukwezi kwa Kane ngo ufashe abagizweho ingaruka na n’ingamba zikarishye zafashwe mu kurwanya Coronavirus gusa bavuga ko bifuza ko inzego nkuru zamanuka zigakurikirana imitangire y’iyo nkunga kuko ngo bamwe batayihabwa uko bikwiriye.

Kuwa 01 Mutarama 2020,Leta y’u Rwanda yemeje ko gahunda yo kuguma mu rugo yongereweho iminsi 15 kugira ngo abanyarwanda barusheho kwirinda COVID-19 imaze guhitana abatagira ingano ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa