skol
fortebet

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe: Monday 20, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunyamabanga w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi Dr Vuningoma James yitabye Imana azize uburwayi butatangajwe.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku muryango abitangaza,Kuri uyu wa 20 Mutarama 2020 nibwo uyu mugabo yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali biri i Kigali gusa ngo ntabwo yari arwaye igihe kinini nkuko byemezwa n’abo bakoranaga.

Dr Vuningoma yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (icyahoze cyitwa KIE) kuva mu 2008 mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora RALC.

Yari umwe mu baharaniraga ko umuco n’ururimi mu Rwanda byimakazwa aho yafataga iya mbere mu kunenga ibitagenda neza mu muco Nyarwanda ndetse n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda.

Dr. Vuningoma James yize muri Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Bordeaux mu Bufaransa ari naho yakuye Masters na PhD.

Mu butumwa RALC yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti "

Umuryango mugari w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ubabajwe no kubamenyesha ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Dr Vuningoma James yitabye Imana azize uburwayi. Imana imuhe iruhuko ridashira!

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ibabajwe no guhomba Umuyobozi mwiza wayiyoboye kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu kandi akaba yaramaze kugeza heza uru rwego ndetse n’iterambere ry’umuco n’ururimi muri rusange.

Ibitekerezo

  • Ndababaye cyane.Uyu mugabo twamukundaga kubera ukuntu yabanaga neza n’abantu.Yatubereye umwarimu mwiza muli KIE.Abanyeshuli twese twaramukundaga.Agendeye kimwe na Pie Mugabo.
    Gusa ntabwo njya nemera ko upfuye aba yitabye Imana.Tuge tuvuga ko upfuye tuba tutazi aho agiye kubera ko ntawapfuye ngo agaruke.Icyo nemera kandi kivugwa muli bibiliya nuko abantu bapfuye bumvira imana bazazuka ku munsi wa nyuma.Ibyo rwose biranditse kandi Yezu niwe wabyivugiye.N’uyu mugabo ashobora kuzazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa