skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA ’Gerard Mbabazi’ babitse ko yapfiriye mu mpanuka yagize icyo asaba RIB

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo ku mbuga nkorangambaga hakwirakwiye ubutumwa bubika umunyamakuru Gerard Mbabazi umunyamakuru wa Magic FM, bwavugaga ko yagonzwe n’ikamyo agahita apfa.

Sponsored Ad

Umuntu watangaje urupfu rwe yabinyujije kuri Facebook aho yavuze ko yakoze impanuka yerekeza i Kamonyi aho yogonzwe n’ikamyo.

Yagize ati“RIP kuri Gerard Mbabazi wa Magic FM, ubwo yajyaga Kamonyi ikamyo iramugonze agera kwa muganga ashizemo umwuka, nta kundi ni yo si turimo.”

Nyuma yo kutabyitaho, ibi Gerard Mbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yaje kubihakana ahumuriza abanyarwanda n’abakunzi be ko akiri muzima kandi nta kibazo afite, ndetse ko RIB ikwiye gukurikirana abantu baba batanze amakuru nk’ayo.

Gerard Mbabazi yagize ati “aya makuru nari nayirengagije ariko nyuma y’uko hari abo yagizeho ingaruka mfashe umwanzuro wo kuyanyomoza… Ndiho ndi muzima… abakora ibintu nk’ibi RIB na bo ijye ibakurikirana! Murakoze.”

Uyu ni umwaka wa 12 Gerard Mbabazi ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu, yanakoze kandi mu itangazamakuru ryandika.

Ibitekerezo

  • Ahubwo bakurikirane uwo muntu kuko ashobora kuba amufitiye umugambi mubi

    My God byari byanteye ubwoba nukuri pe kandi ndizerako atarijyewe jyenyine byakoze numutima...nukuri abantu nkaba baba batangaza amakuru atariyo bakwiye guhanwa bikabera nabandi isomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa