skol
fortebet

Umupolisikazi yabaye umunyarwanda wa kabiri wahitanwe n’icyorezo cya COVID-19

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

Umuntu wa kabiri yishwe na COVID19 mu Rwanda. Ni umupolisi wari waragiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, aza kugarurwa mu Rwanda amaze kuremba.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga uwapfuye ari “umupolisikazi w’imyaka 24 wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga aho yanduriye Coronavirus aza kugarurwa mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yahise yitabwaho n’abaganga ariko yaje kwitaba Imana azize uburwayi bukomeye”.

Uyu n’umuntu wa kabiri uhitanwe na Coronavirus mu Rwanda nyuma y’aho ku wa 30 Gicurasi, umushoferi w’imyaka 65 witwa Gisaka Hassan yabaye umunyarwanda wa mbere wishwe n’indwara ya Covid-19.Uyu wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, yitabye Imana nyuma yo kuremba agahitamo gutaha.Yashyinguwe mu irimbi ry’i Nyamirambo.

Gisaka yageze mu gihugu yakirwa n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko nyuma aza gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ku wa 02 Kamena hagaragaye abantu barindwi banduye iki cyorezo mu bipimo 957 byafashwe. Byatumye umubare w’abamaze kwandura mu gihugu cyose ari abantu 384. Ku rundi ruhande, abakize nabo biyongereyeho barindwi baba 269.

Mu bantu bose bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, 278 ni abayanduriye mu mahanga naho 106 ni abayanduriye mu gihugu bandujwe n’abavuye mu mahanga. Umubare munini w’abanduye iki cyorezo bari hagati y’imyaka 30 na 39.

Abaturarwanda barasabwa gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo bakurikiza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, kubahiriza intera ya metero ndetse no gukaraba kenshi n’amazi meza ndetse n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Gisaka Hassan wahitanwe na Coronavirus bwa mbere yashyinguwe mu buryo bwihariye aho itsinda ry’abakozi ba minisiteri y’ubuzima rishinzwe kwita ku barwayi banduye koronavirus, mu mpuzankano zabo z’umweru aribo bagaragaye ubwo bakuraga umurambo wa nyakwigendera mu modoka yari imuzanye, bamukomezanya mu irimbi ndetse aba aribo bakora imihango yose yo kumushyingura, abandi bose barebera uko igikorwa kiri kugenda.

Mu irimbi ry’abayislamu, imihango ya kislam irangwa no kururutsa umurambo mu mva no kumushyira mu mfuruka iba yatunganyijwe izwi nka Mwanandani, byose byakozwe n’itsinda ryabyambariye ryaje rimuherekeje, mubyo yakorewe harimo nko kumuryamisha urubavu rwe rw’iburyo nkuko bisanzwe bikorerwa abandi bayislam bitabye Imana.

Nyuma y’iki gikorwa cyo kumushyira mu mfuruka, abakozi ba minisiteri y’ubuzima bemereye abaje kumushyingura b’abayislamu bashyira itaka mu mva.

Nyuma y’iki gikorwa itsinda ryazanye nyakwigendera ryahise rikurikizaho igikorwa cyo kwiyambura imyenda ariko buri umwe akabanza guterwa imiti yabugenewe ndetse hanaterwa imiti, agatanda baje bamuzanyeho ndetse imodoka itwara abapfuye nayo iterwa umuti inajyanwa kozwa mu kinamba.

Abashoferi bagenzi b’uyu musaza batangaje ko yabaga muri Tanzania ari ho ari gukorera ariko agatwara imodoka zo mu Rwanda.Yarwariye muri Tanzania aba ari naho arembera aho yari ahitwa Benako, yinjira mu Rwanda tariki ya 28 z’uku kwezi kwa gatanu arembye cyane.

Mu nyigisho nto zatangiwe ku irimbi, zagaragaje ko umuryango wa nyakwigendera Hassan ushimira cyane byimazeyo abaganga bamwitayeho ku buryo bwose bushoboka ariko ko coronavirus yari yaramurembeje cyane.

Gisaka Hassan yari atuye ahitwa mu gatare hafi y’amarimbi y’i Nyamirambo ,mu karere ka Nyarugenge, yasize abana batandatu ari imfubyi ku babyeyi bombi, cyane ko n’umugore we nawe yari amaze imyaka 3 yitabye Imana.


Ibitekerezo

  • Nukwirinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa