skol
fortebet

Umushyikirano2019: Perezida Kagame yanenze abayobozi bitwaye nabi mu kwimura abatuye mu bishanga n’amanegeka

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yanenze abayobozi bimuye nabi cyane abaturage babasenyeraho amazu kubera ko batuye mu bishanga no mu manegeka batabanje kubasobanurira neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane,Taliki ya 19 Ukuboza 2019,nibwo Nyakubahwa perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Inama y’igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 17,yitabiriwe n’Abanyarwanda bagera ku bihumbi bibiri muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yanenze abayobozi barebereye abaturage bakubaka mu bishanga ndetse bamwe muri bo aribo babahaye ibibanza,ariko kuri ubu bakaba bari kubirukana nabi cyane.

Yagize ati “

Akarere kadafite umuyobozi n’akahe?,imirenge,utugari,aho abayobozi bataba nihe?.Niba abayobozi baba ahantu hose,umuntu araza akubaka mu gishanga akarangiza agaturamo ubibona,kugeza ubwo baza kumwimura ati nimunyishyure,uwo muyobozi aba ayobora ibiki?.

Niba umuturage yavuze ngo yarahahawe,agomba kuba yarahahawe n’ubuyobozi.Ubwo buyobozi bwahamuhaye bute?Iyo bamushakira ahandi hantu hazima akaba ariho bamuha,bajya kumuha mu gishanga kubera iki?.
Ibyo mbona biri mu binyamakuru, ahantu hose,hari ibintu nka 3.

Icya mbere cyari ukunenga abo bayobozi ariko noneho bikaba bose.Biraza kuba bose kubera ko abantu baragiye barasenyewe,nibyo bari bakwiriye kuvanwa aho bari badakwiriye kuba bari,ariko ababikoze,ababiyoboye barimo n’abaminisitiri barakora ibintu,sinumva impamvu batumva ko bakabaye basobanura.Bagasobanurira abo babikorera n’abandi babibona kugira ngo bumve igikorwa icyo aricyo.

Babuzwa niki kubisobanura.Mubuzwa gusobanura ibintu nk’ibyo biba bifite ingaruka ku bantu ku bantu benshi ntabwo ari bakeya.Byarangiza bikajyamo politiki,bikajyamo amarangamutima,bikaba byaduhungabanyiriza umutekano twari dufite. Kuki mwakora ibintu mutyo, ikibazo cyo gusobanura ibyo mukora kandi biba biri ku mugaragaro ngo byumvikane impamvu mubikora byaba ari iki,habura iki,ibyo birasaba amikoro angana iki ?.Ko bisaba kubitekereza gusa ukabisobanura.

Icya kabiri, abo bantu ikibanza kuhabimura nta nubwo ari ubuyobozi nkubwo navugaga,n’ibindi.Babanza kwimurwa n’ibiza.Bimurwa n’imyuzure, ubutaka bugenda bukabatwara.N’i ukuvuga rero ngo hari abantu b’ingeri ebyiri, imwe n’abantu bakwiriye kwimuka cyangwa kwimurwa kandi bafite ibyangombwa batuye ahantu hakwiriye guturwa ariko hafite ibibazo runaka.Abo ngabo nibyo bahabwa indishyi, niko bigenda murabibara mukareba uburyo ari ugufasha kurusha ikindi cyose.Naho ubundi niyo uhabarekeye ukababwira ngo ngaho hagume,imvura se izabura kuhamuvana?. Cyangwa imisozi iriduka se hari uyifiteho ubushobozi,twebwe se tubuza imisozi kuriduka?Ushobora kwanga kuhava ukahavanwa nibyo ngibyo.uzabwira imvura ngo niguhe indishyi.?.Kubera ko Leta iba ifite inshingano ku banyagihugu,tugomba gushaka uburyo dushyira ibintu uko bikwiriye.

Hari ba bandi bari aho badakwiriye kuba kuko bahagiye binyuranyije n’amategeko. nubwo hari abayobozi babikoze bakaba barahatanze badakwiriye kuhatanga ntabwo nabwo ntibikemura ikibazo nkuko nguko.

Dufite inshingano ku banyagihugu bacu, turabafasha,dushaka uko twabatera inkunga bakajya aho bakwiriye kuba bari,bagatura aho bakwiriye kuba batuye.Ibyo n’inshingano zacu ntabwo wavuga ngo wowe wagiye mu gishanga “genda ugwe aho uguye, oya ntabwo ariko bigenda.Leta nayo abo ngabo irabafasha.

Icyo nshaka kugarukaho bwa mbere n’ubuyobozi.Ntimusobanurira abantu, icya kabiri iyo bakora ibintu bidakwiriye kuba bikorwa ntawe ubabuza murarebera cyangwa mukanabibahera n’uburenganzira ngo babikore kandi bidakwiriye gukorwa. Izo mpaka rero zirumvikana ubundi zikwiriye gukemuka ku buryo abayobozi bakwiriye kumva inshingano yabo bakayuzuza.

Abandi basakuza ngo ntabwo mukwiriye kuvana abantu,mureke kwimura abantu bazategereze igihe cyabo.Bazabikore uko babyumva niba abanyarwanda babemereye ko babayobora icyo gihe bazabikore uko babyumva.Ingaruka za buri kintu ababigizemo uruhare barazirengera.Rero natwe reka twirengere ingaruka z’ibi bikorwa cyangwa se ibyo tudakora bivamo abantu guhungabanya ubuzima bwabo,bimurwa,bavanwa ho badakwiriye kuba bari,bavanwa aho bakwiriye kuba bari.Byose bigomba kuba bifite impamvu kandi igasobanurwa kandi abo baturage babirimo bakagira uko babyumva nuko bafashwa.”


Perezida Kagame yatangiye ijambo rye agaruka ku mutekano aho yemeje ko u Rwanda rukomeje gukataza mu gucunga umutekano ndetse abagerageza kuwuhungabanya bari hanze bagererewe ndetse n’abatarafatwa bakwiriye gutaha mu mahoro.

Yagize ati “Ntabwo ari benshi, ariko ni ibikorwa bya bake bibi bigaragara ko ari byinshi, abagerageza guhungabanya umutekano wacu murabizi, mubimazemo nk’imyaka ibiri ishize ariko nabyo navuga ko tubigerereye kandi n’uko abantu bafite amatwi ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone, ngira ngo ibyo byari bikwiriye kuba bibonwa na buri wese, ko twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda, uko byagenze niko bizagenda.

Hari benshi mbona mu makuru baba bavuga, ariko hari na benshi mubona mu makuru ko bafashwe bari muri ibyo. Ababa batagize amahirwe yo gufatwa nabo ubwo nibo baba bahisemo aho bajya, ubundi twebwe twahamagarariye abanyarwanda aho baba bari hose ko bataha bakaza mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho bikaganirwa tukareba icyakorwa.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda guhindura imyumvire bakumva ko aho abandi bagenda bisanzwe bakwiriye kwiruka kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rirusheho kuvuduka.

Perezida yavuze ko “Ntawe ndumva wahutanjwe no gukora ikintu uko gikwiriye” bityo abantu bakwiriye kuva mu mvugo za “nagize ngo,Natinye ko” bagakora ibyo babona ko bikwiriye.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze gutera imbere kuko ubu 84% y’ingengo y’imali iva mu banyarwanda ndetse ubu ibyo u Rwanda rugezeho bisigaye bipimirwa ku rw’isi aho kuba akarere cyangwa umugabane wa Afurika.

Ibitekerezo

  • Hahaha! Aho arakubeshye rwose! Ariko iyo umuturage ayoborewe mukinyoma, ubwo uwo umuturage byabyara umwana umeze ate? Ntababeshye nasesenguye imvugo ya HE kuri ikikibazo cyabasenyerwa nabayobozi, numvisemo akantu kuburyarya! Nyakubahwa gerageza ukunde nabakene! Ubukoko urabona urabona utabashyize mukibazo?? None urimo uratanga za smart phone! Bazasasaho baryame ? Nubwo nabyo nabonyemo uburyarya! Kubera uruganda ruzikora ari urwanyu! Nimurwego rwokurushakira isoko! Nyakubahwa , wikomeza kutubabaza!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa